Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Yerusaremu: Arhibishop Dr Laurent Mbanda mu giterane mpuzamahanga yasabye abatuye isi kurangwa n’ubumwe n’urukundo –Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 June 2018 saa 03:16'

Arhibishop Dr. Laurent Mbanda ,Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Anglicani mu Rwanda ,ni umwe mu batorewe kuba muri komite kurwego rw’isi itegura igiterane mpuzamahanga cy’Abangilikani gihuza abangilikani ku rwego rw’isi.


Iki giterane kiba kitabiriwe n’abasenyeri bavuye hirya no hino kw’isi mw’itorero ry’Abanlicani

Iki giterane kimaze imnsi kiba kunshuro yacyo ya gatatu cyabereye mu mugi wa Yerusaremu aho uyu mushumba mukuru w’itorero ry’Abanglicani mu Rwanda arumwe mubatanze ibiganiro agaruka ku gusaba abatuye isi ko bakwiriye kurangwea n’ubumwe n’urukundo .

Iki giterane kikaba kizwi kw’izina rya GAFCON (Global Anglican Future conference).Archibishop Mbanda akaba yarashinzwe agace k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Iki giterane cyaberaga mu mujyi wa Yerusalemu ,mu gihugu cya Israel ,kuva taliki ya 18-22Kamena 2018, kitabiriwe n’abakristo b’Ababangilikani baturutse hirya no hino kw’isi bagera 1950,barimo Abasenyeri 316,aba Pastori 669 ,n’abakristo basanzwe 965.

By’umwihariko Province y’Itorero Angilikani mu Rwanda ikaba yarahagarariwe n’intumwa 42 zigijwe n’Abepisikopi, abapostori n’abakristo basanzwe.

Iki giterane ku nshuro yacyo ya gatatu kibaye, cyaranzwe n’umwanya wo gusenga ,ibiganiro n’inyigisho zihariye kw’itorero ,no kureba aho itorero Angilikani kwisi rivuye,aho rigeze n’icyerecyezo cyaryo.



Arhibishop Dr. Laurent Mbanda yatanze inyigisho muri iki giterane asaba abatuye isi kurangwa n’urukundo n’ubumwe

Mukiganiro cyatanzwe na Archibishop Dr.Laurent Mbanda kibanze cyane k’urukundo Imana ikunda isi n’abayituye n’ubwo yuzuyeho ibyaha byinshi ,bityo asaba abakristo gushyira hamwe kandi bakarushaho gusengerana.

Arhibishop Dr. Laurent Mbanda ,yabaye Umwepiskopi Mukuru w’itorero Anglicani mu Rwanda taliki ya 10 Kamena 2018 ,asimbuye Dr.Rwaje Onesphore wagiye mukiruhuko kizabukuru.




Iki giterane ku nshuro ya 3 cyabereye i Yerusaremu kitabiriwe n’abasaga 1950,barimo Abasenyeri 316,aba Pastori 669 ,n’abakristo basanzwe 965.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.