Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

" Yerusalemu umurwa w’Imana, Yerusalemu intero y’umutima wa Isiraheli" Umva isengesho ryarijije abatari bacye.


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 May 2018 saa 05:40'

Nibura iminsi itatu irashize, Leta zunze Ubumwe z’Amerika binyuze mu gitekerezo cya Perezida Trump, zemeje mu buryo bumwe cyangwa ubundi ko Yerusalemu ari umurwa mukuru w’igihugu cya Isiraheli, ibinyujije mu kwimuririra Ambasade yayo i Yerusalemu, ikayivana i Tel- Avive aho yahoze, gusa amahanga na UN byo ntibarabiha umugisha.

Niba mwibuka neza, hashize ibinyejana by’imyaka abayahudi barebana ay’ingwe n’abarabu kubera uyu mujyi wa Yerusalemu, umwe mu mijyi ishaje cyane ku isi, icigatiye amateka y’ukwemera hafi ya kose kwa hano ku isi.

Ibi sibyo dushaka kuvugaho kuko byo tuzabibavira imuzingo mu cyegeranyo tuzabagezaho kuri uyu wa gatandatu kivuga ku nkomoko y’amakimbirane ndetse n’icyiswe Hope of 200 years, kiboneka mu ndirimbo yubahiriza igihugu ya Isiraheli.


Pastor John Hagee ari kumwe n’inshuti ye y’umuyahudi ifashe ingofero, mu birori

Ahubwo turashaka kubabwira ku isengesho ryatumye isi yose y’abemera ibya Kristo, ndetse n’abayahudi muri rusange, amarira atemba ku matama yabo.

Ni isengesho ryasenzwe na Pasiteri Yohana KAROLI Hagee(John Charles Hagee), umupasiteri ufite itorero rikomeye rya Conerstone Batiste Church, mu mujyi wa San Antonio mu Leta ya Texas ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo hizizwaga imyaka 70 ishize Isiraheli ibonye ubwigenge ariko hanafungurwa Ambasade ya Amerika mu murwa wa Yerusalemu.

Uyu mupasiteri azwi cyane mu mateka y’abayahudi.

Ubwo ibirori byasozwaga nyuma y’ijambo rya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, bahaye uyu musaza uzwi mu mateka y’abayahudi ngo asenge, asabira umugisha Yerusalemu maze aterura agira ati:

" Mana ya Aburahamu na Isaka, na Yakobo,Imana ihamagara inyenyeri mu mazina yazo, Imana ipima uburebure bw’iikirere ikoresheje intoki zayo, Imana yo mwami w’isanzure

Paster John Charles Hagee azwi cyane mu mateka y’abayahudi kuko yakunze no kubandikaho ibitabo kandi yanahembwe nk’umwe mu bantu 70 bagize uruhare mu kongera kubaho kwa Isiraheli.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.