Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Waba wifuza kuba umugisha, sobanukirwa icyo bigusaba kugirango winjire mu muryango w’ubwoko bw’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 March 2018 saa 08:16'

Ijambo “Ubwoko bw’Imana” buri gihe rigaragaza neza isano iri hagati y’abantu n’Imana. Imana yahamagaye Abram (wahoze ari Aburam) mu gitabo cy’itangiriro 12 kuva aho yari atuye akimukira ahandi Imana yari kumwereka.

Aburam agezeyo, mu gitabo cy’Itangiriro 12:2, havugako Imana yamubwiye iti, “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha .” Iki gihugu cyaje kuba Isiraheli, itsinda rya mbere ryiswe ubwoko bw’Imana.

Ibinyujije ku muhanuzi Yesaya, Imana ibwira ab’Isiraheli,”Kandi shyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugirango ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi shya, mbwire I Siyoni nti, “Muri ubwoko bwanjye” (Yesaya 51:16). Imana yongera guhamya ko Isirayeli ari ubwoko bwayo mu gitabo cya Ezekiyeli 38:14 mu buhanuzi yageneye Gogi.

Ese abatari Abayuda bizera Yesu Kristo, baba bafatwa nk’ubwoko bw’Imana? Yego, kuko Yesu yaziye amahanga yose, Atari ukurokora Isirayeli (Abaroma 1:16, 10:12; Abagalati 3:28). Isano iri hagati y’Imana n’ubwoko bwayo birenze kuba umuhamagaro kandi bakomeza kuyita Imana yabo. Dawidi yaravuze ati, “Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima , ukishimira gutungana,. Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n’imitima ikunze, biranezeza” (1 Ingoma 29:17).

Uwakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ahinduka ubwoko bw’Imana. Ntabwo uyu mubano uva mu kwitabira amateraniro no gukora ibikorwa byiza., biva mu mahitamo umuntu akora yo kutabangikanya Imana.

Niyo mpamvu mu Rwandiko rwa 2 Abakorinto 6:16 ndetse na Mariko 8:38 hose gashimangira ko hakwiye kubaho amahitamo. Kandi iyo tugize ayo mahitamo atwegereza Imana, natwe iratwegera. Mu by’ukuri rero, turi ubwoko bwayo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.