Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Urukiko rwatesheje agaciro huti huti ya radio Amazing Grace ruti "Nubundi ntacyo iramira"


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 May 2018 saa 01:42'

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro, ubusabe bwihuse bwa Radio Amazing Grace, yasabaga kuba ifunguye ngo abafatanyabikorwa bayo basinyanye nayo amasezerano ndetse na gahunda zo gutanga imisoro zasubitswe, ngo byose bibe byakongera gukorwa nkuko byahoze.

Gusa ku ruhande rw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bateye utwatsi ubusabe bwaba nyiri radio Amazing Grace, banavuga ko nubundi ntacyo ikiramiye kuko ngo hashize amezi atatu yose idakora.

Ubuyobozi bw’iyi radiyo bwitabaje urukiko nyuma y’uko Amazing Grace Christian Radio izwi nka Radio Ubuntu Butangaje FM yamburwaga uburenganzira bwo gukora isakazamakuru mu Rwanda, nyuma yo kwanga kubahiriza ibihano ubwo yatambutsaga ikiganiro gisebya umugore muri Mutarama 2018.

Uretse kwitabaza inkiko ngo ziyirenganure, ubuyobozi bwa Radio Amazing Grace bwanatanze ikirego cyihutirwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugira ngo basabe ko radiyo yaba ifunguwe mu gihe urubanza rugikomeza.

Mu iburanisha ruheruka ku wa 17 Gicurasi, Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) rwagaragarije inzitizi zirimo izishingiye ku ifasi ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafte ububasha bwo kuyiburanisha kubera ko uru rwego rukorera i Remera muri Gasabo.

Indi nzitizi ni uko icyemezo cyo gufunga iyi radiyo cyafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, kandi mu mwanzuro wayo ntaho ivugamo RMC, hakiyongeraho ko iyi radiyo yatanze ikirego hakiriho icyemezo kiyifunga by’agateganyo, urubanza rukaza kuburanishwa harasohotse ikiyifunga burundu.

Gusa urukiko rwirinze gusuzuma izi nzitizi, kuko umwanzuro wari buzifatweho washoboraga kubangamira urundi rubanza Amazing Grace yarezemo ifite, isabamo indishyi z’akababaro.

Inkuru IGIHE cyanditse ivuga ko mu mwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Kabiri, rwanzuye ko ubwihutirwe bwo gufungura iyi radiyo nta shingiro bufite. Ubuyobozi bwayo bwavugaga ko hari amasezerano iyi radiyo yasinyanye n’abikorera mu kwamamaza, hakiyongeraho n’imisoro bagombaga gutanga ariko ubu byose byarahagaze.

Urukiko rwanzuye ko kuba hashize amezi atatu radiyo ifunzwe bigaragaza ko nta bwihutirwe bugihari. Ku kuba hari amasezerano iyi radio yagiranye n’abantu batandukanye, kubera aya mezi yose ashize, nubwo yaba yaragize igihombo ntacyo yaba ikiramiye.

Umucamanza kandi yanze icyifuzo cya RMC yasabaga ko yahabwa indishyi y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka bingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuko yashowe mu rubanza nta mpamvu. Umucamanza yavuze ko gusaba izi ndishyi bidakwiye gushamikira ku kirego cyihutirwa.


Amazing Grace radio ifunze kuva aho Pasiteri Nicolas anyujije ikigisho kuri iyi radio yibasira abagore

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.