Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuryango utishoboye wubakiwe inzu ya miliyoni 5 unahabwa inka, wise Israel Mbonyi umusamariya w’umunyembabazi -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 February 2018 saa 08:35'

ku cyumweru cyo kuwa 25 Gashyantare 2018 Umuririmbyi Israel Mbonyi yatashye inzu yubakiye umuryango utishoboye awugabira n’inka ahereye ku mafaranga yavuye mu gitaramo cyo kumurika album aherutse gukora tariki ya 10 Ukuboza 2017, iki gikorwa cyashimishije bikomeye incuti n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi nabanyiri kubakirwa inzu maze inyikirizo yabo iba kuvugako uyu muririmbyi yababereye nk’umusamariya w’umunyembabazi .





Israel Mbonyi yiswe umusamariya w’umunyembabazi kubwo kuzirikana abatishoboye

Inkuru y’umusamariya w’umunyembabazi muri Bibiliya iza isobanura umuntu wari waguye mu gico cy’abambuzi bakamukubita bakamusiga ari indembe abantu bakajya bihitira bakamucaho ntihagire umugirira impuhwe maze umusamariya kazi ahanyuze amugirira imbabazi amukorera ibikorwa by’ubugiraneza ari no muri ubu buryo uyu muryango wubakiwe inzu ukanahabwa inka na Israel Mbonyi bavuzeko abebereye nk’uyu musamariyakazi kuko yakoze igikorwa k’indashyikirwa abagirira impuhwe aho abandi bantu batari barazigize.

Mbonyi ubusanzwe witwa Mbonyicyambu Israel amurika album yise "Intashyo" mu mpera z’umwaka ushize yahise atangiza ubukangurambaga abifashijwemo n’abagize IMF [Israel Mbonyi Foundation], abitabiriye igitaramo baritanga mu gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’ubufasha ukora.

Muri icyo gitaramo Mbonyi yavuze ko yanditse ’Intashyo’ atekereza ku bababaye ndetse hatambutswa ubuhamya mu mashusho ku buzima butari bwiza umuryango wa Mucyo Eustache yiyemeje gufasha wari ubayemo mu Murenge wa Ndera. Mbonyi yiyemeje kumwubakira inzu ahereye ku nkunga yakuye muri iki gitaramo.


Israel Mbonyi muri ibi biroli byo gutaha inzu yubakiye umuryango utishoboye yaranabataramiye

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2018, Mbonyi na bamwe mu bagize IMF [Israel Mbonyi Foundation] bagiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo gutaha inzu bujurije umuryango wa Mucyo ndetse bamworoza inka izamufasha kujya abona amata n’umuryango we.

Aganira na IYOBOKAMANA.COM Israel Mbonyi Mbonyi yavuzeko yuzuye ishimwe rikomeye mumutima we kuko igikorwa yiyemeje yagisohoje amahoro kandi agashimira abantu bose bamufashije kugirango abigereho kuko atari kubyishoboza wenyine doreko ntanamikoro ahagije yari afite .

Muri aya magambo Israel Mbonyi yagize ati " Nukuri Imana yomw’ijuru izina ryayo rishyirwe hejuru kuko niyo yadushoboje gukora iki gikorwa cyo kubakira inzu yuzuye itwaye amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu z’amanyarwanda ndetse n’uyu munsi wo kuyitaha uyu muryango twayubakiye tukaba twawuhaye inka nziza ".

Yongeyeho ati " Ntabwo iki gikorwa aricyo cyonyine cy’ubugiraneza IMF [Israel Mbonyi Foundation] dukoze kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo ineza yanyu imenywe na bose kandi burigihe bityo iyi nzu yariteganijwe muri iki gihembwe no mubindi bihembwe hateganijwe ibindi bikorwa kandi turahmya tudashidikanya ko Imana izajya ikomeza kubidufashamo turaziko ko nitutagwa isari tuzagororwa.

David Musirikare umukozi w’akarere ka Gasabo wari waje ahagaririye umuyobozi w’akarere utarabashije kuboneka mw’ijambo yagejeje kubitabiriye itahwa kumugaragaro ry’iyi nzu yashimiye cyane IMF [Israel Mbonyi Foundation] kubwo iki gikorwa cy’indashyikirwa babashije gukora .

JPEG - 48 kb

Ati: Ubundi twiga ko mu ijuru tuzagendera ku mihanda y’izahabu n’ibirahure ariko dukwiye kubyitoza turi hano mu isi tugaharanira ko n’u Rwanda rwacu rusa neza ku buryo bwose bushoboka nkuko mubona iyi nzu itashywe kumugaragaro ikayangana kandi rwose uru rubyiruko rwayubatse nirwo Leta iba ikeneye ko rugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu cyarwo ,rwose murashyigikiwe yaba abantu n’Imana muri byose murabo gushimirwa kubwo kuzirikana abatishoboye.

Inzu Israel Mbonyi yujurije uyu mukambwe n’umuryango we inarimo ibindi bikoresho nkenerwa by’imbere nk’intebe z’imifariso, uburiri n’ibindi bitandukanye. Gutaha iyi nzu byanahuriranye no guhembura imitima y’abitabiriye iki gikorwa uyu muririmbyi akora mu nganzo aririmba indirimbo ziha icyubahiro Imana ,ibi byose bishimwa n’abari bitabiriye uyu muhango barimo abaturanyi ba nyiri gufashwa ndetse n’abayobozi batakanye.










Byari ibiroli bibereye ijisho ku munsi Israel Mbonyi n’abamufashije batahaga inzu bubakiye umuryango utishoboye







Israel Monyi yatashye inzu yubukiye abatishoboye anashyiramo ibikoresho by’ibanze

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.