Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umupfumu Rutangarwamaboko yanenze abanyamasengesho, anabashinja umuco wo gusabiriza


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 March 2018 saa 04:19'

Ni muganga, gusa abandi bamwita Umupfumu Rutangarwamaboko, aranenga cyane abantu birirwa mu buvumo basenga, ndetse akanabisobanura nk’umuco wo gusabiriza no kuba ingarisi, akavuga ko nta kuntu umuntu yatakaza umwanya ngo arasenga aho gukora, ategereje ngo iyo Mana yita iyabazungu ngo izakora ibitangaza.

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri radio zikorera hano mu Rwanda, maze mu cyasaga n’ubuhamya yatangaga, yaje kuvuga uburyo yigeze gutemberara mu karere ka Kamonyi, ahantu avuga ko hari ubwiza gakondo nyaburanga maze aza gusanga abantu bicaye hejuru y’ibitare ndetse abandi bari mu buvumo, atangazwa cyane n’ibyo yahabonye.

Yagize ati " Mugihe gishize ubwo natemberaga ndeba ibyiza n’ubukungu by’Igihugu cyacu birimo bidupfana ubusa, abantu bakirirwa basabiriza nyamara bicaye hejuru y’ikibuye cya zahabu; nageze mu Bitare bya Mashyiga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo y’U Rwanda. Aha hakaba ari ahantu nyaburanga kdi h’amateka akomeye mu muco wacu, ariko ibyo nahasanze ni agahomamunwa.
Nasanzeho aya magambo: "NDI GUSHAKA AMAFARANGA YO KWISHYURA IMYENDA MFITE. NDASHAKA MILLION 10,.., harya ubu azayabona koko kdi yayabona bwo yamumarira iki mu kumuteza imbere...? Iyi mana izabuza umuntu gukora ngo abone icyo yishyura ibyo yariye kenshi anaya (kwaya) ahubwo ikamujyana kwandika ibyo akeneye ku mabuye nk’ariya ntakindi akora keretse gutegereza ibitangaza, iyi Mana ko n’akataraza muri ibi bihugu byacu izakatuzanira ra!"


Iyi foto, igaragaza inyandiko iri ku rutare, akaba ariyo ntandaro yo kuba uyu Mupfumu Rutangarwamaboko yifatira ku gahanga abanyamasengesho.

Ushingiye kuri aya magambo yatangaje, arasa n’unenga cyane abanyamasengesho, akanabagiza umuco w’ubusabirizi, gusa ariko na none yumvikanye asa nunegura cyane Imana y’abakristo, nk’aho yavuze ko bamubonye abafotora maze bakamutera ubwoba ko iyo telefone akoresheje Imana iza kuyitwika, ngo gusa na nubu ntacyo yabaye.

Yagize ati "Ubwo nagendaga nifatira aya mafoto nifitiye agahinda ku mutima mbabajwe n’ubuhone bw’abaturage b’ibihugu byacu, ibyari bimbabaje sibyo byari bihangayikishije abo bantu kuko bo ahubwo barimo bantuka bati: " Toka shitani, imana dusenga itwike ayo mafoto urimo ufata n’icyo giterefone ntugicyure!" Maze nanjye mu ijwi rituje nti nubwo ntari uwo kwizezwa na byacitse ariko iyo Mana yanyu nibikora nzagaruka aha dufatanye kuyiyoboka nyamara n’ubu iyo telefone nafatishije ayo mafoto ni muryerye."


Aba banyamasengesho ashinja umuco wo gusabiriza ngo basabye Imana ko twika ngendanwa ye, ariko ntiyahiye.

Umupfumu Rutangarwamaboko, yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru ubwo yakoraga ubukwe bwa gakondo n’umukobwa mwiza byavugwaga ko yigaga muri kaminuza y’u Rwanda, ndetse kandi akaba akunda kwigaragaza nk’impirimbanyi y’umuco gakondo nyafurika, akaba atemera Imana yita iy’abazungu.


Iyi foto, avuga ko yayisanze mu butayu, akibaza uburyo ahantu hasengerwa haboneka bene utu tuntu

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Ubu nta soni uru rubuga rufite zo gutambutsa message y’umupfumu??? Umukozi wa satani. Jye najyaga nsoma urubuga rwitwa iyobokamana nkagira ngo ni urwa gikristu. Singaye uyu mupfumu kuko aravugira uwo akorera kandi niko abyumva kuko Imana ntayo azi, ahubwo ngaye cyane uru rubuga. Iyi nkuru siniriwe nyirangiza kuko ntayo yanyungura. Uyu ni umuntu tutati ku rwego rumwe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.