Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umukozi w’Imana akaba n’umuhanzi Simon kabera yashyize hanze amashusho y indirimbo ivuga imbaraga n’urukundo rw’Imana muri yesu-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 April 2018 saa 07:12'

Hari inshuti ni indirimbo yanditse inaririmbwa n’umuhanzi Simon Kabera .Yakunzwe cyane mu matwi y’abantu ikaba yaragiye irebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube ndetse n’izindi mbuga zitandukanye.Amashusho yayo Kuri ubu yamaze gusohoka akaba abasha kuboneka ku mbuga zitandukanye. Ni amashusho yakozwe na Bless World Music .

Umuyobozi w’iyi studio Bwana David yabwiye itangazamakuru ko iyi ndirimbo ari imwe mu ndirimbo zose ziri kuri album yose y’amashusho y’umukozi w’Imana akaba n’umuhanzi Simon Kabera bityo ko indirimbo zose zizaba zikozen eza.Yongeyeho kandi ko bateganya gukomeza gukorana na Simon Kabera ubwo azaba avuye mu masomo dore ko yari amaze iminsi ari mu masomo bityo rero ngo ubwo azaba avuye kwiga gahunda zo gukorana nawe zizakomeza ariko ibihangano bye bikaba bizagezwa ku bakunzi be nkuko Bwana David yabidutangarije.

Mu kiganiro na Simon Kabera , yatubwiye ko akiri mu masomo ariko Imana nimugirira Ubuntu nkuko isanzwe ibumugirira, azafatanya n’abakunzi be kuririmba inshuti nziza yesu.


Umuramyi Simeon Kabera uyu mwaka azashyira hanze alabum ye nshya

Yagize ati:’’Imana ningirira ubuntu nkuko idahwema kubungirira nyuma y’amasomo nafatanya n’abakunzi b’umusaraba tukaririmbira inshuti za Yesu’’.

Akomeza avuga ko nubwo hari amasomo arimo ariko narangira azongera aboneke akomeze gahunda zo kuririmba.Amakuru dufite kandi ni uko iyi studio izakomeza gusohora izi ndirimbo za Simon Kabera uko zizagenda zirangira dore amashusho yazo yafashwe mebere y’uko Simon Kabera ajya mu masomo ye.

Amakuru kandi atugeraho kandi twabashije kumenya nuko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’uyu mwaka yamurikira abakunzi be iyi Album ye nshya y’amashusho.

Simon Kabera amaze imyaka itari mike akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo akaba umwe mu bantu bakunzwe cyane muri uyu muziki ndetse benshi mu bahanzi bakiri bato bamufatiraho icyitegererezo.Yari aherutse gushyira hanze Album y’amashusho yise ‘’Inanga’’.

REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO:







Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.