Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Sam Muvunyi yashyize hanze amashusho y’ indirimbo "Igihango" ishimangira imbaraga ziri mu mikorere y’Imana-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 May 2018 saa 03:56'

Sam Muvunyi ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gikondo, mu mudugudu wa Karugira, akaba ashima Imana ikomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa byo kuyiramya yo kuyihimbaza akoresheje impano yo kuririmba yamuhaye, akaba hanze amashusho y’indirimbo yise ngo "Igihango "ishimangira imbaraga ziri mu mikorere y’Imana.


Sam Muvunyi yavuzeko yibutse imirimo n’ibitangaza Imana yamukoreye aririmba avuga igihango bagiranye nayo

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Sam Muvunyi ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “IGIHANGO ”, yadutangarije ko ubu yishimira intera amaze kugeraho mu buhanzi bwe bwo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ati :"Nukuri Imana igenga inyiyereka mu bikorwa byanjye byase niyo mpamvu nyuma yuko nitegereje gukomera kwayo nanditse iyi ndirimbo nise ngo "Igihango" aho mvugamo imirimo n’ibitangaza Imana yakoze".

REBA IYI NDIRIMBO UMUHANZI SAM MUVUNYI YISE NGO "IGIHANGO":

Uyu muhanzi yakomeje avugako abazumva bakanareba iyi ndirimbo bazabasha kwibuka imbaraga z’Imana no kugira neza kwayo ati"Muri iyi ndirimbo ndirimba ngira nti "Ntangazwa n’igihango Mana wagiranye nanjye ibindi byose waravuze ngo bibeho bibaho ariko njye wagombye kunkozaho ibiganza byawe Mana urandema".

muri iyi ndirimbo uyu muhanzi akomeza avuga ngo " Ahantu hatuje umugoroba umwe nari nicaye meze nk’uwumiwe ariko kubwo imirimo n’ibitangaza ukora birenze ubwenge bw’abantu Mana waranyiyeretse ndatangara kandi ibyo binyemeza ko umugambi umfiteho utandukanye n’ibindi ari nacyo gituma utanga ingabo nyinshi zigapfa kubwanjye kandi sibyo gusa watanze Yesu apfa mu kimbo cyanjye kubera ighango dufitanya Mana ndagushimye".

REBA IYI NDIRIMBO UMUHANZI SAM MUVUNYI YISE NGO "IGIHANGO":


Iyi ndirimbo igaragaramo abantu bafasha Sam Muvunyi kuririmba




Sam Muvunyi agaragara muri iyi ndirimbo yasanzwe n’imbamutima z’imirimo ikomeye Imana yakoreye abantu

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.