Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Jeff Ajay asanga Noble Family church ariryo Torero Imana yamubwiye ko Azagumamo bitewe Nibiranga Apotre Mignone


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 July 2018 saa 23:59'

Siboniyo Yussuf wahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay,umwe mu bahanzi bakizamuka bari gutera intambwe ishimishije muri muzika nyarwanda ihimbaza Imana muri iyi minsi,uherutse kureka kuririmba indirimbo zisanzwe agakizwa yavuzeko ubu itorero yahisemo gusengeramo ari Noble Family Church bitewe n’indagagaciro yabonye k’umushumba waryo Apostre Mignone Kabera.

Uyu muhanzi uririmba injyana ya Afro Dancehall music wmaze igihe kinini yigaragura mu byaha bitandukanye nyuma akaza kubivamo ndetse akareka kuririmba indirimbo z’isi akajya muri Gospel Music yamaze gutangaza ko itorero rye azasengeramo by’iteka ryose nyuma y’igihe kinini amaze agenzura imikorere yaryo ari Noble Family Church .


Umuhanzi Jeef a Jay yavuzeko indangagaciro yabonye kuri Apotre Alice Mignone arizo zatumye ahitamo gusengera mw’itorero ashumbye

Muri aya magambo uyu muhanzi Jeef a Jay yabwiye IYOBOKAMANA.COM ati:"abatari bake bazi ko nakoraga Indirimbo za secular Music ariko nyuma nkaza guhindura bite we n’ibitangaza By’Imana Niboneye n’Amaso yanjye bamwe nagiye mbibabwira abandi barabyiboneye ndetse ubuhamya buri kuri Youtube kandi bwagiye bufasha abantu benshi kuburyo nsigaye mbona feed back kuva mu gihugu no Hanze y’igihugu.

Nkimara gukizwa nagerageje guteranira ahantu hatandukanye ariko simpiyumvemo
Ijoro Rimwe nibwo umwe mu basanzwe ari inshutiyanjye ariko usanzwe asengera muri iri torero rya Noble Family Church yampamagaye arantumira ambwira ko bafite amasengesho maze njyayo mpagirira ibihe byiza ntazibagirwa".

Uyu muhanzi yakomeje agira ati :"natangajwe n’inyigisho nahasanze zaranyubatse ku buryo ari nabwo nahise nkora Indirimbo yanjye ya mbere natangiriyeho muri Gospel yitwa IGICUKU CYANYUMA irimo no gukundwa kurusha uko nabitecyerezaga bite we n’ubutumwa burimo.


Inyigisho no guca bugufi kwa Apotre Mignone Kabera nibyo byatumye Jeff a Jay amuhitamo nk’umushumba we

Undi munsi nza kujya Kuri Noble Family mpasanga inyigisho zidasanzwe byanteye kwibaza cyane Ku mpano y’umushumba kuko mu gihe cyose namaze mpateranira nagiriye umugisha kuri Apotre Migonone kubera uburyo yigisha ijambo ry’Imana mu buryo bwuje inyurabwenge kandi akaba umuntu utishyira hejuru nk’abandi bayobozi b’amadini n’amatorero njya mbona hanze aha".

Nyuma rero yuko Nshimishijwe n’urukundo nasanze muri iri torero ubufatanye n’ibindi byinshi nabonye harimo n’igikorwa bajya bagira cya THANKS GIVING buri mwaka ndeba ukuntu ntakurobanura biba muri iri torero ndetse nkanareba imyitwarire y’uyu mushumba nsanga rwose yambera umushumba kubwingeso ze Nziza arabikwiriye.

Nyuma ndi mo nsenga mu cyumba cyanjye nibwo Imana yanyibucyije ubuhanuzi nahawe ubwo nahamagarwaga mbwirwa itorero nzakoreramo umurimo wayo nsanga Ni Noble Family Church bityo nshimishijwe no Kuba mfite umushumba Watoranyijwe N’Imana kandi rwose Imana ikomeze imwongere amavuta n’imigisha ndetse n’ubuhanga bwo gukomeza kutuyobora neza.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.