Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ukutavuga rumwe ku gushyingura mu Kiriziya musenyeri witabye Imana.


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 March 2018 saa 04:50'

Musenyeri wa Kiriziya Gatorika iyo apfuye ashyingurwa mu kiriziya yayoboraga, ibi bivugako ukinjira mu kiriziya ushobora guhita umenya umubare w’abasenyeri bayiyoboye , ese kuki ashyingurwa mu kiriziya, bamwe mu bakiristu se babivugaho iki?. Kuri uyu munsi ubwo hashyingura Myr Jean Damascene Bimenyimana Iyobokamana.com yegeranije byinshi kuri iyi ngingo.

Guhera uyu munsi tariki ya 16 Werurwe uzajya winjira muri paruwasi cathedral ya Cyangugu usangemo imva ya Myr Jean Damascene Bimenyimana wayoboraga dioseze ya Cyangugu, ibi kandi ni rusange no kuzindi kiriziya zibitse imibiri y’abashumba baziyoboye nka Gikongoro nayo ishyinguyemo Myr Augustin Misago umaze imyaka isaga 6.

JPEG - 17.5 kb
Musenyeri Augustin Misago nawe umubiri we ubitswe na Paruwasi cathedral ya Gikongoro.

Hari bamwe bibaza byinshi kuri iki gikorwa cyo gushyingura musenyeri muri kiriziya mo imbere, nk’uko ishyingurwa rya musenyeri Damascene rikimara gutangazwa twegereye bamwe mu bakiristu gatorika twumva icyo bavuga kuri iyi ngingo maze duheraho dusesengura .Aba bombi ni abo muri paruwasi ya Yove imwe muri paruwasi nshya za dioseze ya Cyangugu.

Afrodis Munyantore : “ Njye numva bidakwiriye gushyingura mu kiriziya imbere, yego aba akwiye icyubahiro ariko urumva ko hari igihe kiriziya yazuzura imva igihe yaba imaze kuyoborwa na benshi bagapfa, nabo bakagize nibura irimbi rya bo nk’abapadili”.

Esther Kankindi ati:” Njyewe ntabwo nabivugaho byinshi kuko niba ariko kiriziya yabitegetse bigomba kubako kandi njye mbona nta n’icyo bitwaye”.

Ubundi gushyingurwa mu kiriziya kwa Musenyeri bikomoka he ?

Iyo usomye igitabo cy’amategeko agenga Kiriziya Gatorika(Code de Droit Canonique) mu nomero yayo y’1178 usanga kiriziya gatorika ivuga ko Imva ya musenyeri igomba guhora yubashywe cyane.

Bimwe mu biranga icyubahiro cy’Umwepiskopi rero harimo ishyingurwa rye. Nk’uko mu iyimikwa rye aba ashagawe n’imbaga itabarika, n’iyo yatabarutse ashagarwa na none n’imbaga itabarika. Nk’uko mu kwimikwa kwe haba misa no mu gushyingurwa kwe haba misa. Nk’uko yambikana impeta y’urukundo n’ubudahemuka asezeranira kiliziya n’iyo mpamvu anashyingurwa na Kiliziya kandi mu kiliziya.

Nk’uko mbere yo kwimikwa haba imyiteguro myinshi irimo n’imyiherero n’amasengesho nka noveni no mu gushyingurwa kwe ni ko bigenda, abanza mu buruhukiro, agahabwa icyubahiro, agaturwa Imana maze agashyingurwa ahabugenewe mu kiliziya.

Ese koko Musenyeri wapfuye aba agifite icyubahiro ?

Mu buzima bwe nk’uko tubibona mu nyandiko z’Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri (Vatican II, Christus Dominus no 2) ni we uhabwa isakaramentu mu buryo bwuzuye. Ku bwa Roho Mutagatifu asenderezwa igihe ahabwa ubwepiskopi maze akagirwa umwigishamahame, umuherezabitambo n’umushumba byuzuye kandi by’ikirenga kugira ngo mu kigwi cya Kristu, umutwe wa Kiliziya, abe umuyobozi mukuru w’iyo mbaga ya Nyagasani.

Icyubahiro ahabwa agisangiye n’abandi bakristu bose kuko bavutse bundi bushya muri Batisimu. Bapfuye ku cyaha bazukira Ubugingo bw’iteka. Umukristu, n’iyo apfuye ahorana icyubahiro kuko aba afite uburenganzira bwo gushyingurwa gikristu no gusabirwa Missa nk’uko tubibona mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya gatolika (Code de Droit Canonique mu nomero kuva ku y’1176 kugeza ku y’1185).

Amategeko ateganya ko umukristu usanzwe yashyingurwa gikristu ahabugenewe cyangwa ahagenewe abakristu, Umusaserdoti cyangwa uwihayimana agashyingurwa ahabugenewe n’umwepiskopi agashyingurwa muri kiliziyaye yitwa katedrali.

Mu gihe hashyingurwa Myr Damascene, Bamwe mu bo yahaye amasakaramentu ntibazamwibagirwa.

JPEG - 91.5 kb
Myr J Damascene wayoboraga dioseze ya Cyangugu yitangiraga ubutumwa.

Muri paruwasi ya Yove ho muri Dioseze ya Cyangugu uhasanga imbaga y’abakiristu batari bake bahawe amasakaramentu atandukanye na musenyeri Damascene, benshi mu bo iyobokamana yaganiriye nabo bavugako atazibagirana mu mitima yabo.

Yari musenyeri usetsa cyane kandi akita ku bakiristu be, niwe wampaye isakaramentu ryo gukomezwa muri 2008, yaritangaga cyane kandi ntiyigande hose yarahageraga, niyigendere asange uwo yakoreye’. – Jean Pierre Mucyo paruwasi Yove

Yakundaga abana cyane, iyo yayoboraga igitambo cya misa yakundaga kuganira nabo cyane akabakangurira gukunda Imana cyane”. Solange Umukiza Rwumba paruwasi Yove.

Byakusanyijwe hifashishijwe http://www.newadvent.org, kinyamateka,

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.