Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ufatwa nk’umukozi ukomeye wa Satani kw’isi yahuye na nyir’ubutungane Papa Francis.


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 May 2018 saa 12:55'

Ubutumwa bwumvikana mu ndirimbo ze n’amashusho yazo, imyitwarire ye n’indi mico myinshi agaragaza idasanzwe bituma benshi bahuriza ku kuba Katy Perry hejuru y’ijwi ryiza agira n’ubuhanga mu muziki, uyu mukobwa yaba ari umwe mu gikoresho cya iluminati, umuryango uhagarikiwe na Sekibi w’ibyamamare n’ibikomerezwa ufatwa nk’ugamije kuyobya isi wishingikirije imbaraga n’ubushobozi uhabwa na shitani.

Kuri ubu rero kuva mu weekend ishize uyu mukobwa yabarizwaga i Vatican aho yanabonanye n’umushumba wa kiliziya Gatolika, Papa Francis . Uyu muririmbyikazi wari uherekejwe na nyina ndetse n’umukunzi we, umukinnyi wa filime, Orlando Bloom, yatanze ikiganiro ku birebana no kwitekerezaho (meditation) aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubuzima y’iminsi itatu yabereye i Vatican kuva ku wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018.

Muri iyi nama, Papa Francis yahuye n’abantu basaga 500 baganira ku ngaruka ya siyansi na tekinoloji nshya mu muryango, umuco, ndetse by’umwihariko n’ubuzima nk’uko Vatican News yabitangaje. Katy Perry yakuriye mu muryango w’abakilisitu gatolika mu gihe uyu mukunzi we Orlando Bloom we ari umu bouddhiste kuva afite imyaka 16 y’amavuko.


Guhura k’umuhanzikazi Katy Perry na Papa Francis byatangaje isi yose

Aba bombi muri uru ruzinduko baboneyeho no gutembera mu mujyi wa Roma, bakaba bongeye kugaragaza ko bashobora kuba barasubiranye nyuma yaho mu 2017 bari bavuze ko bahisemo kuba bihaye akaruhuko. Katy Perry ni umwe mubavuga rikijyana muri illuminati. Uyu mukobwa yari amaze iminsi atungura abantu aho ari umukemurampaka mu irushanwa rya American Idol.

Katy Perry aherutse gusoma bitunguranye umusore wari uri muri iri rushanwa nyuma yaho avugiye ko atarasomana na rimwe n’inkumi, bidateye kabiri yongera gutungurana ubwo yacaga ipantalo ye agahenera abakurikiranaga iri rushanwa. uyu muhanzi kandi ni umwe mubakunda kwamamaza ibimenyetso by’uyu muryango wa illuminate uhagarariye satani hano Ku isi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.