Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuyobozi bwa ADEPR bwahawe umukoro n’abagize inteko imitwe yombi bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Gatenga-AMAFOTO+VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 July 2018 saa 08:36'

Senateri Sebuhoro Celestin na Honorable Depute Nyiramadirida Fortune basabye ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR n’andi matorero gukomeza gukaza umurava mu kwigisha no gutoza umuco mwiza bamwe mu bayoboke babo bagifite imyumvire yo kuvugako Kwibuka abarokotse Jenocide ari igikorwa kiva kubadayimoni ndetse banasaba ko abayobozi bakwiriye kumenyako uko imyaka igenda ariko bakwiriye gukaza imbaraga mu kwita kubarokotse Jenocide.


Kwizera Elyse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yayoboye abakristo ashinzwe bakora urugendo rwo kwibuka

Ibi aba bayobozi babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 01 Nyakanga 2018.

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24, abakristo 63 basengeraga muri Paruwasi ya Gatenga watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Gatenga rwerekeza ku Rwibutso rw’umurenge wa Gikondo bunamira inziriakarengane zisaga ibumbi 3500 bihashyinguye aho basize indabo kuri uru rwibutso ndetse banahigishirizwa amateka ya Jenocide banasiga batanze inkunga yo gukomeza gushyigikira itunganywa ry’uru rwibutso.

Abakristo n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa ADEPR kurwego rw’akarere ka Kicukiro ndetse n’umushumba w’iyi Paruwasi n’abakuru bitorero n’abavugabutumwa bakorana hamwe n’inzego zitandukanye za Leta zirimo Bwana Senateri Sebuhoro Celestin,Honorable Depute Nyiramadirida Fortune n’izindi nzego nzego za leta mu karere ka Kicukiro n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu muri aka karere bose bageze ku rusengero bumva indirimbo z’amakorali atandukanye banakurikira ubuhamya n’ibiganiro byahatangiwe.


Madame Honorable Depute Nyiramadirida Fortune hamwe na Rev.Akoyiremeye Petero Claver bifiatikanije n’abakristo urugendo rwo kwibuka

Madame Honorable Depute Nyiramadirida Fortune mu butumwa yatanze yavuzeko nk’abakristo dukwiye kurenga intambwe yo guhishahisha ahubwo tukigisha abana ukuri kubijyanye n’amateka ya Jenocide ati:" Kugeza ubu haracyari abitwa ngo n’abakristo bagifite imyumvire ivuga yuko kwibuka atari igikorwa cya Gikristo birumvikana ko abayobozi b’amadini n’amatorero bagifite urugamba rukomeye rwo gukomeza kwigisha no gukora ubukangurambaga kubakristo bafite imyumvire nk’iyi yo kuvuga ko kwibuka bituruka kubadayimoni ".

Uyu muyobozi yakomeje avugako bashimira abayobozi b’amadini babashije kugira icyi gikorwa cyo kwibuka icyabo bakanabikora kandi bakabitoza abayoboke babo ati:"Abakristo n’abayobozi bakwiriye kumenya ko imbuto bera arizo zizagaragaza ko bafatikanije n’Abandi banyarwanda bose muri rusange mu gikorwa cyo gukomeza kurwanya Jenocide n’ingengabitekerezo yayo bakomeza kwigisha abanyarwanda ububi bwayo kugirango dukomeza kubaka u Rwanda rutekanye intero yacu ikaba kuvuga ngo Jenocide ntizongere kubaho ukundi".


Senateri Sebuhoro Celestin yasabye ubuyobozi bw’itorero kurushaho kwita kukuremera inshike za Jeoncide

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Sebuhoro Celestin yibanze ku kuvuga ahabi u Rwanda rwavuye kuva mu mwaka w’i 1994 ubwo habaga Jenocide yakorewe abatutsi naho rugeze mu kwiyubaka cyane mu kwita kubasizwe iheruheru na Jenocide ati:"Abayobozi b’itorero rya ADEPR turabasaba kurushaho gushyira imbaraga mu kwita kubarokotse Jenocide mu shyiraho igenamigambi rihoraho kubijyanye no kwita kubasizwe iheruheru na Jenocide kandi mu kabikorera mu mucyo".

Uyu mu Senateri yakomeje avugako ihurizo rikomeye ry’itorero ndetse n’irya Leta ariryo guhuza abantu bose kandi rimwe na rimwe batagendera ku murongo umwe ariko ko ari inshingano za buri muyobozi yaba uw’itorero n’uwurwego rwa Leta gusigasira ubumwe bw’abo dushinzwe ati:Turasaba itorero kumenya ko ubu hashize imyaka 24 Jenocide ibaye bivuzeko umuntu warokotse afite imyaka 40 ubu abaye umukecuru n’umusaza utagifite imbaraga bityo akeneye inkunga ikomeye yo kwitabwaho muburyo bw’umwihariko ari nabyo dusaba uboyobozi bw’itorero.

REBA MU MAFOTO UKO UYU MUHANGO WO KWIBUKA 24 MURI ADEPR GATENGA WAGENZE:







Abakristo n’abayobozi batandukanye bahagurutse kurusengero rwa ADEPR Gatenga bakora urugendo berekeza kurwibutso rwa Genocide rw’umurenge wa Gikondo






Basuye urwibutso babwirwa amateka ,basura ahashyinguye inzirakarengane bashyiraho indabo banatanga inkunga







Nyuma y’urugendo baharutse kurusengero bashyira indabo kurukuta ruriho amazina y’abibukwa ,bacana urumuri rw’ikizere banakurikirana ubuhamya n’ibiganiro

REBA MU MASHUSHO UKO UYU MUHANGO WO KWIBUKA MURI ADEPR GATENGA WAGENZE :

Honorable Depite NYIRAMADIRIDA Fortune yavuze uko abona imyumvire y’amadini mu kwibuka Jenocide:

KWIBUKA 24 :SENATERI SEBUHORO CELESTIN YASABYE UBUYOBOZI BWA ADEPR KUMENYA IHURIZO RIBAREBA:

ABAYOBOZI N’ABAKRISTO BA ADEPR GATENGA BASANGIJWE AMATEKA YA JENOCIDE ABAKURU BAFATA INGAMBA ZO KURUSHAHO KUBWIRA URUBYIRUKO UKURI:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.