Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhanuzi :Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasabwe n’Imana ibintu bikomeye kugirango bazabashe kurya Mandat batorewe-REBA VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 May 2018 saa 04:34'

Itorero rya ADEPR ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryakoze igiterane gikomeye cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecôte, cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize gihuruza abatari bake nddetse gitambukiramo ubuhanuzi bukomeye bwagenewe cyane cyane ubuyobozi bukuru bwa ADEPR.

Iki giterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi.


Abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR bitabiriye igitaramo cyo kwibuka imanuka ry’Umwuka Wera bahahererwa ubhanuzi bukomeye

Muri iki giterane uwahagurutse ahanura yavuzeko Imana yamubwiye ko abayobozi bakuru ba ADEPR bakwiriye gusigasira amasengesho kandi ko bahawe inkoni ebyiri mu biganza byabo harimo iyo kurangira no gukubita ibiduhagire biri mw’itorero.

Muri aya magambo mw’ijwi ryanyuze mu muhanuzi wari muri iki giterane,Imana yagize iti:"Mwumve ,mwumve bayobozi ,ishyano ,ishyano Teologia iruse amasengesho bityo Uwiteka aravuze ngo yemwe bayobozi ni musigasire amasengesho kandi mushakishe amasengesho mw’itorero no kubwira Abanyarwanda ngo basenge cyane kandi kwiga Teologie ntibitanga umwuka ahubwo Teologia yigisha umwuka wera ariko wo utangwa n’Imana.

Uyu muhanuzi yakomeje agira ati :"Yewe muyobozi we ushyizwe mubiganza byawe inkoni ebyiri harimo iyo kurangira no gukubita nyabuneka kura ibiduhagire mw’itorero kuko igihe kiraje ngo amafaranga ayobore itorero ariko Umwuka wera niwe uziyoborera itorero.

REBA VIDEO IGARAGAZA UBUHANUZI BWAHANURIWE UBUYOBOZI BWA ADEPR BUYOBOWE NA REV.KARURANGA EPHREM HAMWE NA REV.KARANGWA JOHN:

Ibijyanye n’ubuhanuzi k’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR kenshi abantu ntibajya babivugaho rumwe dore ko kenshi ibyahanuwe muruhame abantu babitegereza bakabibura nkuko byagenze ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana aho bari babwiwe ko Radio na Television bya ADEPR bizaba byabonetse mbere yuko Hotel ya Dove Hotel itahwa ariko nubu bikaba byarabaye nkuru y’imbarirano.


Uhereye ibumoso: Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; Umuyobozi wungirije w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev Muntu Benjamin n’Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John bari mu mwuka baramya


Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John n’Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie, bitabiriye igitaramo cya Pentecôte

Twibuke ubuhanuzi bwari barahanuriwe Uubuyobozi bukuru bwa ADEPR ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.