Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhamya butangaje bw’umubyeyi wari warabaye indiriri y’abadayimoni ,umwana we w’ukobwa akarogwa kubura imihango -Reba Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 May 2018 saa 01:17'

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite ikicaro gikuru mu karere ka Rubavu riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco rikomeje kuberamo ibitangaza bikomeye aho benshi bamaze kuhakirira indwara zikoye harimo izituruka ku myuka mibi,ababana n’ubumuga butandukanye ,inyatsi na zakarande zo mu miryango,Sida na Cancer n’izindi nyinshi ari nako ubutumwa bwiza bukomeza kubwirizwa hakaboneka umubare munini w’abantu bakira agakiza bakemera kubatizwa mu mazi menshi.


Bishop Haririmana Jean Bosco umukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza bikomeye

Imana ikomeje kwigaragaza muri byinshi ikoresheje uyu mukozi wayo kuko benshi bamaze kuhakirira indwara zikoyeharimo izituruka ku myuka mibi,ababana n’ubumuga butandukanye ,inyatsi na zakarande zo mumiryango n’izindi nyinshi ari nako ubutumwa bwiza bukomeza kubwirizwa hakaboneka umubare munini w’abantu bakira agakiza bakemera kubatizwa mu mazi menshi.

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye akaba umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda akomeje yasengeye umubyeyi wari ufite ibibazo bikomeye byo kuba yari yararozwe n’abarozi bakamutera kuriganywa ibintu byose ndetse n’umwana we w’umukobwa akarogwa kubura imihango kuburyo igihe cyayo iyo cyageraga byabaga ari ibibazo bikomeye.


Bishop Haririmana Jean Bosco yamenesheje abadayimoni amabanga n’amayeri bakoresha

Nkuko byumvikana kandi bikagaragara muri Video yafatiwe muri uru rusengero rwa Zeraphath Holy Church mw’ishami ryarwo riri mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi hagaragaramo uburyo umubyeyi yari yararogewe mu mazi yakarabye ubwo yari yagiye gusura incuti ye ,aho abadayimoni baba baganira n’uyu mukozi w’Imana bamena amabanga yose yatumye bagira uyu mubyeyi gutya bakamubuza ubuzima bwiza ndetse bakamuteza inyatsi kubyo akoze byose .

Aha mu gihe Bishop Harerimana Jean Bosco yasengeraga uyu mubyeyi abadayimoni bumvikana bavugira muri uyu murwayi bati:"Uyu ninjye wamugize gutya kuko yaje iwanjye noneho mukarabya amazi tugiye kurya nyatongera ko nkuko amazi yikaraga ari nako uyu mubyeyi azajya azungurira ate ubwenge bwe "Aba ni abadayimoni babivugaga bamenera amabanga umurozi wamugize gutya".

Uyu mudayimoni yakomeje avugako uyu warozwe hari ibintu bikomeye byagambiriwe kuriwe birimo ko nta kintu agomba kugira ahubwo ngo azapfe ari umutindi bati :" Namwatuyeho ibintu byinshi ndamudanangira muburyo bwose ,mubyo namuvuzeho harimo ko ko ntamugabo azigera abona,mwaturaho ngo ntihakagire umugirira impuhwe ,mwaturaho ngo ajye aribwa umubiri wose ,mwaturaho kandi ko azajya azungera ,mwaturaho ko agira icyangiro kubantu bose ikindi nafunze imihango y’umwana we w’umukobwa ndetse muhindanya isura ati:"Ariko kubera amasengesho yanyu byose ndabimusubije".

Uyu mudayimoni yakomeje amenera Pasiteri amabanga y’uburyo yahindanije isura y’uyu mubyeyi abinyujije mu gutongera amavuta yisiga maze Bishop amusaba ko nkuko yamwatuyeho amagambo avuguruza ibibi yamuvuzeho maze uyu murozi abivuga muri aya magambo menshi avuguruza ibibi bari batuye kuri uyu mubyeyi .

Ati:"Icyambere n’ubuzima bwe nari nafashe ndabumusubije,icya kabiri n’ubwenge n’imihango y’umweana we ndabimusubije ,icya gatatu n’isura ye ndayimusubije,icyakane n’’isura ye nari natwaye ndabimusubije,cya gatanu n’ukuribwa umubiri wose ariko musubije ubuzima bwiza nkuko yarasanganywe ,icyagatandatu n’ukuzungera muhaye gutekereza nkuko yatekerezaga,icyagatandatu n’icyangiro musubije igikundiro yahoranye.icyakarindwi n’inyatsi n’amahirwe ye natwaye kuko n’amafaranga ye yose ninjye wayacungaga byose ndabimusubije".

Uyu mudayimoni yatanze isomo rikomeye kubakristo kuko yavuzeko iyo uyu mubyeyi asenze abadayimoni babimenya,ndetse n’iyo ari mu ntege nke babimenya kandi akaba ariho bamufatira ,ibi Bshop Bosco yaboneyeho umwanya wo gusaba abakristo ko bakwiriye gusengesha umwuka iteka badacogora kuko satani ntabwo ayobewe ko abantu basenga kandi rimwe na rimwe ajya abateza intege nke kugirango abone uburyo ababona.


Uyu mubyeyi nyuma yo gusengerwa yagarutse gushima Imana

Nyuma yuko uyu mubyeyi asengeswe muri iyi Video hagaragara uyu mubyeyi yagarutse gushima Imana aho yaje avugako yaribwaga umubiri wose ariko akaba ubu yarakize ntakibazo ati:" Navuye hano nyuma y’isaha imwe nsanga umwana wanjye w’umukobwa yabonye imihango y’abakobwa rwose nukuri Imana ishimwe cyane yo ikorera mu mukozi wayo Bishop Harerimana Jean Bosco kuko ubu turatuje tuguwe neza kubera imirimo n’ibitangaza by’Imana yadukoreye ikatubohora ingoyi z’abadayimoni.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye abakristo ko bakwiriye gusenga kuko satani atarusha abantu b’Imana imbaraga ko ahubwo abarusha amayeri ati:"Ndasaba umuntu wese gusenga kugirango inyenyeri ye imugarukire kuko satani muri iyi minsi yariganije abantu inyenyeri zabo zibamurikira yimura igicaniro cy’Imana.


REBA VIDEO IGARAGAZA IBI BYOSE BYABAYE :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.