Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu buryo butandukanye nubwo abantu bari biteze ,Tonzi yavuze impamvu Aline Gahongayire atakiboneka mw’itsinda rya "Ijwi Family


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 May 2018 saa 16:35'

Uwitonze Clementine uzwi kw’izina rya Tonzi akaba umuyobozi w’itisinda rya Ijwi Family itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasubije abibaza niba umuhanzikazi Aline Gahongayire yaba akibarizwa muri iri tsinda aho yuavuzeko ntamuntu n’umwe watangije iri tsinda wari wavamo ibi biza bitandukanye cyane n’ibyo abantu bibwiraga.

Ibi yabivugiye mu kiganiro iri tsinda ryagiriye kuri Radio Umucyo mw’ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 17 Gicuransi 2018.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije iri tsinda byinshi mu bibazo abantu bibaza nk’aho yababajije ati:"Itisnda mwatangiye mwitwa All in One none ubu mwahinduye izina musigaye mwitwa Ijwi Family?


Tonzi yasubije abibaza niba Aline Gahongayire yaba akibarizwa mw’itisnda rya Ijwi Family

Mukumusubiza Tonzi yavuzeko All in One atari izina rya Group kop ahubwo ari ibikorwa bakora ati :" Hoya rwose ntabwo twahindiye izina, itsinda rirakitwa Ijwi Family. All in one ni ibikorwa dutegura. ntabwo guhura kwacu gusobanuye ko abantu tugomba guhora hamwe ahubwo buri wese akomeza gahunda ze noneho tugahurira mu muhamagaro tugakomera kandi tugakomezanya.

Ijwi Family banabajijwe ibijyanye nabamwe mu mubaba baratangiye iri tisnda ariko batakigaragaramo ,mubavuzwe harimo Aline Gahongayire ndetse na Alice Tony.

Tonzi mu gusubiza iki kibazo yagize ati :"Alice Tony impamvu atakiboneka muri iri tsinda nuko atakiba mu Rwanda kuko asigaye aba mu mugi wa Nairobi muri Kenya ,Assoumpta Muganwa yunganira Tonzi yakomeje agira ati :"Erega buriya aho umuntu agiye ari umwe mubagize Ijwi Family aba atubereye Ambasadeur bityo rero na Alice Tony aduhagarariye mugihugu cya Kenya.

Tonzi yakomeje avuga k’umuhanzikazi Aline Gahongayire ati:"Aline urebye ntabwo yavuye muri Ijwi Family kuko ntiyigeze adusezeraho cyoikoze yatubwiyeko twamuha uruhushya akamara igihe ataboneka kuko ahugiye mugutegura ibitaramo bizenguruka igihugu bityo bitewe ni ntego z’itisnda ryacu ntabwo twari kumwima uruhushya rwose kimwe nuko n’undi muntu arudusabye twarumuha ".


Ijwi Family (All in One) ni ihuriro ry’abahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ijwi Family (All in One) ni ihuriro ry’abahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gukora indirimbo bise ’My Fortress’, kuru ubu basohoye indirimbo nshya ’Ni Yesu’ yasohokanye n’amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Fefe. Mu gihe cya vuba nabwo harasohoka indi ndirimbo nshya.

Abahanzikazi bagize Ijwi Family (All in One) bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ’Ni Yesu’, ni: Tonzi, Uwera Karen, Muganwa Assumpta (Satura), Rachel Rwibasira, Natukunda Apophia na Pastor Jackie Mugabo. IJWI Family basanzwe bategura ibikorwa by’umuziki harimo n’ibitaramo, ni ibikorwa bizwi nka All in One. Magingo aya aba bahanzikazi bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ’Ni Yesu’. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Camarade&Aaron, amashusho yayo atunganywa na Faith Fefe.

REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YABO NSHYASHYA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.