Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Theo Bosebabireba uri mu rugendo agaruka i Kigali agiye gushyira hanze indirimbo yise ngo "Sinapfuye ndacyariho ubugingo n’umubiri"


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 February 2018 saa 22:37'

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi kw’izina rya Bosebabireba umaze amezi asaga abiri aba mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho nyuma yuko itorero rya ADEPR rimuhagaritse rimushinja ibyaha birimo ubusambanyi nyuma akaza no kugira ibyago byo gukubitwa n’abagizi ba nabi bakamukomeretsa bikomeye ubu aratangazako bitarenze icyumweru kimwe azaba yagarutse hano mu Rwanda anavuga ku ndirimbo ye nshya agiye gushyira hanze yise ngo "Sinapfuye ndacyariho ubugingo n’umubiri".


Theo Bosebabireba agiye gushyira hanze indirimbo yise ngo "Sinapfuye ndacyariho ubugingo n’umubiri"

Theo Bosebabireba umwe mubahanzi nyarwanda bubatse izina rikomeye mu mitima y’abanyarwanda ndetse no mukarere bitewe n’ibihangano bye byakunzwe n’abatari bake amaze iminsi avugwa cyane mw’itangazamakuru ndetse n’abantu ku giti cyabo bakamuvugaho byinshi babihereye ku nkuru yo guhagarikwa n’itorero rye rya ADEPR ndetse no gukubitwa n’abagizi ba nabi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho bamwe banavugaga ko uyu muhanzi atazagaruka mu Rwanda ariko akaba yamaze kuvanaho uru rujijo maze atangaza byinshi kubijyanye n’igaruka rye.

Mu kiganiro Bosebabireba yagiranye na IYOBOKAMANA.COM kumurongo wa Telephone yavuzeko bitarenze iminsi itanu araba yamaze kugaruka mu Rwanda ati:"Uubu ndimo nitegura kugaruka mu gihugu cyanjye nkunda cyane bityo ndavanaho urujijo kubantu bagiye bavuga ko naba narimukiye Uganda burundu,rwose nzaza kandi abantu bazambona kuko mfite ibikorwa byinshi bijyanye n’akazi kanjye ka muzika ngomba kwereka no gukorera ibitaramo abakunzi banjye kuko ntabwo nigeze mpagarika kuririmba nubwo nahuye n’amakuba menshi ariko ntabwo inanga nigieze nyimanika kandi iyaturokoye urupfu rungana gutyo na none iracyaturokora izanakomeza kuturengera".


Umuhanzi Theo Bosebabireba mu minsi itanu ngo araba ari mu Rwanda

Theo Bosebabireba abajijwe niba hari ibihangano bishyashya yaba arimo ategura yagize ati:"Navuzeko ntigeze manika inanga ngo ndeke kuririmba kuko nyuma yuko ubu ntangiye koroherwa ibikorwa bya muzika birakomeje ,ubu ndimo ntegura indirimbo yitwa ngo ""Sinapfuye ndacyariho ubugingo n’umubiri" izaba irimo ubutumwa bukomeye kubantu bumvise byinshi byamabyeho bakumva ko Bosebabireba ibye nawe ubwe arangiye ariko haracyariho ibyiringiro ko igiti iyo gitemwe cyongera kigashibuka kikera imbuto nziza kuruta izo keraga mbere bityo iyi ndirimbo ikubiyemo ukuri kwinshi kubijyanye n’ibyibazwa na benshi kandi izajya hanze mu minsi ya vuba ".

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.