Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Siriya: Imiryango 45 y’abakristo iri mu byago nyuma yo gufungiranwa mu rusengero n’intagondwa za Isilamu


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 March 2018 saa 06:44'

Amakuru ava hariya mu gihugu cya Siriya aravuga ko Imiryango 45 yahungiye mu rusengero, isaba amasengesho kuko yafungiwe mu rusengero n’intagondwa za Isilamu ubwo zabasangaga muri urwo rusengero ruherereye mu gace ka Afrin.

Amakuru yatanzwe n’umuryango ushizwe kurengera abakristo bicwa bahorwa Kristo mu bihugu by’abarabu yavuze ko aba bakristo bari muri uru rusengero bafite ikikango gikomeye cyane ko isaha n’isaha hashobora kuba hatemba imivu myinshi y’amaraso.

Aba bakristo barasaba inkunga y’amasengesho, kuko ngo n’igisirikare kirwanira kubutaka cya Turikiya cyagombaga gutanga ubutabazi, bivugwa ko cyatangiriwe n’izi ntagondwa za Islamu, mu bilometero 7 uvuye kuri uru sengero aba bakristo bafungiranwemo.

Amakuru ava hariya mu gihugu cya Siriya avuga ko nubusanzwe abantu benshi bakunda guhungira mu nsengero ndetse no mur za Kiliziya kuko baba bizeye ko igisilikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishobora kubarinda.


Imiryango 45 yahungiye mu rusengero, isaba amasengesho kuko yafungiwe mu rusengero n’intagondwa za Isilamu ubwo zabasangaga muri urwo rusengero ruherereye mu gace ka Afrin

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.