Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sinjya nkorana n’abiyita abakozi b’Imana batera waraza n’ibipindi bacyatsa kuko satani aba akorera hafi yabo-Pastor Emma Ntambara

Ubwanditsi , January 2018

Pastor Emma Ntambara umushumba mukuru w’amatorero y’Urufatiro rwa Kristo yavuzeko atajya akorana n’abiyita abakozi b’Imana nyamara wareba imikorere yabo n’imbuto bera ugasanga ibyo bakora babyitiriye Imana ariko bagasa n’abatera waraza n’igipindi gusa kuko bene aba usanga satani akorera hafi yabo bityo ko ntampamvu yo gukorana nabo cyangwa kubiyegereza cyane.


Pastor Emma Ntambara yavuzeko atajya akorana n’abiyita abakozi b’Imana batera waraza

Ibi Pastor Emma Ntambara yabivuze kuwa gatanu w’icyumweru twasoje ubwo yari yitabiriye igiterane gikomeye yari yatumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holy Church Rwanda maze ubwo yaragiye kwigisha ijambo ry’Imana abanza kuvugako atajya akorana n’umuntu cyangwa itorero adahishuriwe n’umwuka imikorere ye.

Pastor Emma Ntambara yagize ati :"Mu by’ukuri ubundi sinjya nkorana n’itorero cyangwa umuyobozi runaka ntarabanza gukorura mu buryo bw’umwuka niba ibyo akora atari ugutera waraza no kucyatsa birirwa batuburira abantu ahubwo nkorana n’abakozi Imana yemera kandi bayikorera mu kuri no mu mwuka nkuko nanjye ibyo nkora byose mba nsize imbere inyungu z’Imana kuruta izanjye".

Pastor Emma Ntambara yabwiye abitabiriye iki giterane ko Bishop Harerimana Jean Bosco ari umukozi w’Imana usizwe kandi ko ari inshuti ye magara kuko yamubonyemo umwuka w’Imana kandi yagenzuye ibyo akora asanga ntagutera waraza birimo maze asaba abantu ko kuba bamufite nk’umushumba wabo ari mahirwe bagiriwe batagomba gukerensa bityo ko bakwiye kumwubaha no kumukunda.

Ati:"Bishop Harerimana Jean Bosco ndagirango mbahamirizeko ari umukozi w’Imana ufite impano zitavangiye kuko mbere yo kwemera gukorana nawe nabanje kumugiraho iyerekwa rikomeye bityo rero abantu batuye muri aka gace ka Nyamirambo mu Miduha hiswe mu migisha mumenyeko muviriwe n’umucyo kandi Imana igiye kuzakora ibitangaza bikomeye ikoresheje uyu mukozi wayo".

Pastor Emma Ntambara azwiho gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye nyuma yuko nawe Imana yamukoreye igitangaza ikamukiza indwara y’icyorezo cya Sida ,uyu mushumba kandi azwiho gutegura ibiterane bikomeye bibera hirya no hino mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda muribyo umuntu yavuga ibyo yagiye akora uko imyaka yagiye itambuka nk’icyo yakoreye mu mugi wa Kigali kuri Petit Stade ,icyo yakoreye kuri Stade y’akarere ka Muhanga.,icyo yakoreye mu karere ka Bugesera ku kibuga cy’umupira cya Nyamata,icyo yakoreye mu karere ka Nyagatare ahitwa ryabega n’icyo yakoreye mu karere ka Gicumbi kuri Stade yaho ndetse no muturere atarageramo akaba agomba kuzaduteguramo ibiterane.


Pastor Emma Ntambara muri uyu mwaka wa 2018 ngo arateganya ibiterane bibiri bikomeye muturere atarakoreramo

Itorero urufatiro rwa Kristo riyobowe na Pastor Emma Ntambara rikorera mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo kumurindi wa Kanombe aho buri wa gatatu hirirwa amasengesho ajya akorekeramo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru nyuma ya saasita hakaba andi masengesho yo gusengera abarwayi n’abafite ibyifuzo bitandukanye byumvikana ko kuri uyu munsi wo kucyumweru mu gitondo haba habaye amateraniro asanzwe.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO