Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Serge Iyamuremye yakajije imyiteguro y’igitaramo yise "One Spirt Live Concert " abazakitabira bahishiwemo ibyiza byinshi".


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 June 2018 saa 05:23'

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye akaba akora mu njyana ya R&B na Pop, yibanda ahanini ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu muhanzi yakajije imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ’One Spirit’ azamurikiramo Album ye nshya. Iki gitaramo kizaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2018.


Serge Iyamuremye yavuzeko abazitabira igitaramo cye bazanyurwa n’ibihe bi
dasanzwe bizakibonekamo

Serge Iyamuremye akunzwe cyane mu ndirimbo: Arampagije, Amashimwe, Nta wundi nambaza, Nzaririmba Hoziana n’izindi n’izindi nyinshi , kuri ubu ari gutegura igitaramo gikomeye.Iki gitaramo Serge Iyamuremye yise ngo "One Spirt " yakomeje kugenda ahinduranya amatariki yacyo ku mpamvu ngo zuko yifuza ko kizanyura kurwego rwo hejuru abazakitabira kuko ngo uko acuma igihe cyari kuzabera niko akaza imyirguro no gutunganya ibyankenerwa byose kgusa kuri ubu akaba yamaze gufata itariki ntakuka y’igitaramo cye, akaba ari tariki 26 Kanama 2018.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’uyu muririmbyi yavuzeko igitaramo cye kizabera muri Kigali Serena Hotel kw’italiki zavuzwe haruguru ati:"Ndizeza abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana muri rusange ko bazanyurwa na "One Spirt Live Concert " kuko turi kugitegura neza kandi turi no kugisengera ndetse n’abahanzi bazakiririmbamo bakaba bazaba ari abakunzwe na benshi ,ibijyanye nabo ndetse n’amatike yo kwinjira bikaba bizatangazwa vuba".


Menya byinshi kuri iki gitaramo ,ibijyanye n’ibiciro n’abahanzi bazamufasha bizagarukwaho mu nkuru itaha

Ni igitaramo yise ’One Spirit’ azamurikiramo album ye nshya ’Biramvura’. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel kutazacikanwa n’iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w’Imana. Aganira na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yagize ati:

Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n’umutima w’urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n’ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w’umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy’Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nkuko yabimpaye.

REBA INDIRIMBO BIRAMVURA YITIRIYE IYI ALBUM YITEGURA KUMURIKA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.