Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rubavu :Hibutswe Abatutsi biciwe kuri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 April 2018 saa 07:47'

Ku itariki ya 9 Mata 2018, Akarere ka Rubavu kibutse ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ziciwe kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku itariki ya 8 mata 2018 aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Ubukungu, Murenzi Janvier yagaye abakoze Jenoside akanashimira abayihagaritse agaragaza ko ari ubutwari bukomeye abato bakwiye kwigiraho. Yasabye gukomeza kubaka ubumwe harwanywa ingengabitekerezo ya jenoside no gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu.

Ku itariki ya 9 Mata, ibikorwa byo kwibuka izi nzirakarengane byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku biro by’Umurenge wa Nyundo rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo ahakomereje izindi gahunda zijyanye n’icyo gikorwa.

Mu buhamya bwatanzwe na Kabeja Ernest worokotse Jenoside akaba ari na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanama yagarutse ku rugendo rwe kuva muri Kanama kugera muri Zayire aho yarokokeye.

Perezida wa IBUKa mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yashimiye Imana, abagize uruhare mu guhisha abatutsi ndetse n’abahagaritse Jenoside. Yashimiye Leta kuba yarashyizeho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Karere ka Rubavu anasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo ndetse n’izindi ziri mu Karere ka Rubavu zashyirwamo ibikoresho bya ngombwa bifasha abazisura gusobanukirwa neza amateka.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, yasabye abitabiriye icyo gikorwa ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside barugira urwabo.

Yagize ati « nk’uko umukuru w’igihugu yabivuze dukwiye kumva turi abanyarwanda basangiye Igihugu,ingengabitekerezo ya jenoside tukayamagana kandi na hano ku Nyundo ni uko dukwiye kubyumva. Ntabwo nzi uko ibimenyetso byayo bihagaze ariko aka Karere kacu gafite amanota mabi ndetse n’uyu murenge ntabwo ari shyashya. Abihaye Imana n’andi madini bakwiriye kubigira ibyabo bakigisha kwanga ingengangabitekerezo ya jenoside ».

Muri iki gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo umubiri w’umukecuru Nyiragaharawe wabonetse mu Murenge wa Kanama, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 74.Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo abasaga imibiri y’Abatutsi basaga 850 biciwe kuri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasabye abaturage kwitabira ibiganiro bizatangwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kubaka no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inkuru dukesha urubuga www.cnlg.gov.rw

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.