Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rubavu: ADEPR Gisa yinjiye mu giterane cy’ububyutse yatumiyemo amakorali akomeye arimo Shalom y’i Nyarugenge


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 May 2018 saa 09:38'

Itorero rya ADEPR mu ntara y’ Iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Gisa bateguye igiterane cy’ububyutse bukomeye batumiyemo amakorali akunzwe arimo Bethrehem ya ADEPR Gisenyi hamwe na Shalom ya ADEPR Nyarugenge n’izindi nyinshi zo muri aka karere ka Rubavu .

Iki gitarane cy’ububyutse kiri kubera mw’itorero rya ADEPR akarere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi cyatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 31 Gicurasi 2018 kikazasozwa ku cyumweru taliki ya 03 Kamena 2018 kikaba kiri gutangira ku masaha y’umugoroba kuva saa cyenda kugera saa mbiri za ni joro (15h00-20h00).


Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yemeje aya makuru ko izaba iri muri iki giterane

Bwana Pastor Nsabimana Donath umuoyobzi w’umudugudu wa Gisa mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana gusuka ububyutse kw’itorero ry’Imana ari nayo mpamvu bagihaye iminsi ihagije ndetse batumiramo amakorali akunzwe n’abantu benshi .

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :"Iki giterane cy’ububyutse twagihaye intego iri mu gitabo cya Yesaya 60:1-3( Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye......) aho tuzaba dusenga Imana ngo isuke ububyutse kw’itorero ry’Imana ndetse tunayishimira imirimo ikomeye yadukoreye nk’abanyarwanda ikaduhundagazaho amahoro yayo binyuze mubuyobozi bwiza yaduhaye.

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri iki giterane batumiyemo amakorali akunzwe arimo Ijwi rirangurura ya hano mu Gisa akaba ari nayo yafatikanije n’ubuyobozi bw’itorero gutegura iki giterane n’izindi zatumiwe zirimo Bether ya ADEPR Gisenyi ,Yerusaremu ya ADEPR Rubona /Rushagara, korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi ,Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko.Korali Jeovah Jileh ya ADEPR Gisa hamwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge izaturuka mu mugi wa Kigali hamwe n’abigisha


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yavuzeko kwitabira ibiterane ari imwe mu nkingi ikomeye yo gukomeza imyiteguro y’igitaramo cyabo no gukora ivugabutumwa ryagutse

Ku ruhande rwa korali Shalom y’i Nyarugenge initezwe n’abantu benshi muri iki giterane kuko yigwijeho abakunzi muri iyi minsi ,Perezida wa korali Shalom, Bwanakweli Richard yadutangarije ko uru rugendo barwiteguye neza kandi barusengeye ati :"tuzahaguruka i Kigali kuwagatandatu twirirweyo tunarare ,tuzagaruke ku cyumweru nimugoroba kandi Uyu ni umwanya mwiza wo gukomera ku ntego yacu twihaye yo gukora ivugabutumwa mu buryo bwose bushoboka ndetse ni n’umwanya mwiza wo kurushaho kwitegura igitaramo cyacu dufite tuzakorera muri Kigali Convetion Center ku mataliki ya 22 Nyakanga 2018 ubwo tuzaba tumurika Album y’amashusho .


Korali Bether y’i Bether nayo izaba iri muri iki giterane

UMVA KANDI UFASHWE N’INDIRIMBO Walio moyo Safi ya Shalom Choir ADEPR Nyarugenge yitezwe na benshi muri iki giterane :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.