Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

RGB yaciye ameranga ko hari izindi nsengero zishobora gufungwa burundu


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 February 2018 saa 09:50'

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase yavuze ko igihe kigeze ngo amadini n’amatorero asengera mu nsengero zimeze nk’ibisharagati n’izitagira ubwiherero ndetse n’abafite imyemerere ibuza abantu kwivuza no guterwa amaraso bigire iherezo.

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, RGB n’izindi nzego za Leta bagiranye ibiganiro n’abahagarariye amatorero n’amadini mu Mujyi wa Kigali aho hagarutswe ku kibazo cy’amatorero atagira insengero ugasanga basengera ahantu hameze nk’ibisharagati.

Uretse abasengera muri izo nsengero Prof Shyaka yavuze ko zisebya izina ry’Imana, yanagarutse ku nsengero zitajyanye n’igihe, izashaje, n’izamazwe n’umwanda nk’aho usanga hataba ubwiherero buhagije.

Prof Shyaka yagize ati: “Hari insengero zitujuje ubuziranenge, rimwe na rimwe ukibaza ngo abantu basengera aha Imana yo bayiha agaciro. Ureba imyubakire y’aho hantu ukareba uko hasa ukumva ugize impungenge.

…Ntabwo ari imyubakire gusa hari n’umwanda ukabije. Nk’ahantu hateranira abantu 100 wareba aho biherera ugasanga ntibijyanye. Hari ahandi wibaza niba ari urusengero cyangwa niba ari igisharagati, ihema …. Ibyo birabangamira abayoboke ariko ni Abanyarwanda.”

Yongeye kugaruka ku bayobozi b’amadini bigisha abayoboke babo imyumvire yo kutivuza bakababuza kwiteza amaraso bikabaviramo gupfa.

Ati:“Izindi nsengero zibuza abantu gutanga amaraso cyangwa guterwa urushinge, hari abantu bapfa babujijwe guterwa amaraso no kwivuza.”

Prof Shyaka yanagarutse ku bantu baba mu masengesho amara iminsi myinshi ndetse bamwe bagapfira mu nsengero ngo barimo gusenga.

Aha yagize ati: “Abahatira abayoboke kwiyiriza kugeza umwuka ubashizemo. Ibyo byo turabyita iki? Ni ibibazo tutashobora gukomeza kwihanganira, amategeko arahari, ntimugire ngo ni intege nke.”

Mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali havuzwe inkuru y’umuntu wapfiriye mu rusengero amaze igihe mu masengesho ariko biza kuvugwa ko yari asanzwe afite indwara, abantu bibajije ukuntu umuntu uzi ko afite indwara ikomeye yifata akajya mu masengesho y’igihe kirekire babura igisubizo.

Muri iyi minsi kandi mu Mujyi wa Kigali haravugwa ikibazo cy’insengero zafunzwe kubera guteza urusaku rubangamira ituze rusange rya rubanda. Uku kubangamira abaturiye insengero bituruka ku kuba ayo matorero atagira insengero zayo bwite ahubwo akabaho akodesha mu mazu yegeranye n’andi akorerwamo ibindi bikorwa cyngwa iruhande rw’amazu atuyemo abantu.

Hirya no hino mu Rwanda kandi usanga hari insengero zishaje zimwe ureba ukagira impungenge z’abazisengeramo ndetse n’abatagira aho biherero hafatika, ibi byose Prof Shyaka avuga ko bikwiye kugira iherezo.

Abanyamadini bahagarariye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye ibi biganiro

JPEG - 153.7 kb
Inama yahuje abanyamadini, MINALOC na RGB

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.