Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius nyuma yo kumara amezi abiri yigisha abo kumugabane w’iburayi ibijyanye no kugaruka kwa Yesu yagarutse mu Rwanda-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 February 2018 saa 13:06'

Kuva kuwa 12 Ukuboza 2017 kugeza kuwa 14 Gashyantare 2018 Rev.Nzabonimpa Canisius umwe mu bapasiteri b’inararibonye mw’itorero rya ADEPR mu Rwanda ubu akaba ari muzabukuru mu itorero rya ADEPR i Gihundwe yahagurutse ku kibuga k’indege cya Kanombe yerekeza ku mugabane w’Iburayi aho yaramaze igihe cy’amezi abiri mw’ivugabutumwa yakoze mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu muagabane yibanda cyane mu nyigisho zo kugaruka kwa Yesu hamwe no kubwira abantu gukoresha neza igihe gito bamara mu mubiri kuko ntamuntu urama ugereranije n’igihe cy’iteka ryose abantu babamo nyuma yo kuva mu mubiri.

Uru rugendo rwa Rev.canisius ku mugabane w’Iburayi yarukozemo ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo Ubufaransa , Norvege ndetse n’Ububirigi aho yitabiriye ibiterane byinshi mu migi y’ibi bihugu kandi abantu baho barahembuka n’abandi basobanukirwa akamaro kuko itorero rya ADEPR ryakinguye imiryango kumugabane w’i Burayi bigakura abantu benshi mu gihirahiro bari batarasobanukirwa neza amahame n’imyizerere biranga abakristo b’Aba Pentecote.


Rev.Nzabonimpa Canisius akigera kukibuga k’indege i Kanombe yarambuye amaboko ashima Imana yamubashishije umurimo wayo

Kw’isaha ya saa cyenda na mirongo ine n’itanu(15h45) nibwo Rev.Canisius yarageze ku kibuga k’indege cyaKanombe yakirwa n’inshuti n’imiryango maze ahita ahasengera isengesho ryo gushima Imana agira ati:" Mana ndagushimirako wabanye nanjye mu gihe cy’amazi abiri maze mw’ivugabutumwa kumugabane w’i Burayi ,abantu bawe barahembutse basubizwamo imbaraga basobanukirwa ibijyanye no kugaruka k’Umwana wawe Yesu kristo.

Mu kiganiro yagiranye n’itanagazamakuru ubwo yarashyitse mu Rwanda Rev.Nzabonimpa Canisius yavuzeko muri aya mezi abiri yaramaze muri uru rugendo rw’ivugabutumwa ku mugabane w’Iburayi yakoreye cyane mw’itorero rya ADEPR kuri uyu mugabane ndetse anasura amatorero(amadini) atatu y’abazungu yo muri ibi bihugu yagezemo ati:"Hari abantu bagira imyumvire ko abazungu bose badasenga ariko ntabwo aribyo njyewe nabonye mbwiriza abantu benshi cyane kandi b’abazungu bityo rero ndi umugabo wo guhamya ko mu mahanga yose uwubaha Imana agakora ibyo gukiranuka imwemera itarobanuye ku butoni ".


Rev.Nzabonimpa Canisius ku kibuga k’indege i Kanombe yakiriwe n’umuryango n’inshuti

Rev.Nzabonimpa Canisius yakomeje avugako muri uru rugendo rw’ivugabutumwa yabonye n’umwanya mwiza wo gutegura DVD z’ibyigisho bye bizaza bikurikiye icyo yamuritse umwaka ushize ,ibi biri gutunganywa kimwe gifite intego ivuga ngo " UBURYO BWIZA BWO KUBA MURI KIRISTO YESU " naho ikindi kikaba kivugango "KWIGARAGAZA KW’IMANA MU BIREMWA" akaba ngo azazishyira hanze mu minsi iri imbere.

Rev.Nzabonimpa Canisius mu mezi abiri yamaze kumugabane w’Iburayi yakoze ivugabutumwa mu bihugu bitatu birimo Ubufaransa ,Norvege n’Ububirigi , nkuko bigaragara kuri iyi ngengabihe yakoreyeho :

Kuva kuwa 16 kugeza kuri 17 Ukuboza 2017 yarari Mu gihugu cy’ubufaransa mu mugi wa Colmar aho yabanye n’abanyamasengesho baho ,kuwa 23 kugera kuwa 25 Ukuboza 2017 yakoze igiterane gikomeye mu mugi wa Paris muri ADEPR Europe.
Kuwa 28 Ukuboza 2017 kugeza kuwa 02 Mutarama 2018 yari mu giterane mu gihugu cya Nolvege mu mugi wa OSLO .Kuwa 03kugera kuwa 08 Mutarama 2018 yari mu biterane bitandukanye mu gihugu cy’ububiligi ku bufatanye n’itorero rya ADEPR Region ya EUROPE

Kuwa 9 kugera kuwa 15 Mutarama 2018 yari mu giterane muri ADEPR Namur mu gihugu cy’Ububirigi .Kuwa 20 kugera kuwa 22 Mutarama 2018 yakoze igiterane gikomeye mu mugi wa Lyon muri France. Kuwa 23 kugera kuwa 25 Mutarama 2018 yari mu gitene mu mugi wa Le HAVRE mu gihugu cy’Ubufaransa .Kuva kuwa 29Mutarama 2018 kugera kuwa 1 Gashyantare 2018 yari mu giterane kuri ADEPR STRASBOURG maze ivugabutumwa arisoza Kuwa 2 kugera kuwa 5 Gashyantare 2018 aho yari mu mugi wa Tours mu gihugu cy’Ubufaransa.


Rev.Nzabonimpa Canisius Iburayi yahagiriye ibihe byiza by’ivugabutumwa

Rev.Pastor Nzabonimpa canisius yahagurutse ku kibuga cy’indege i Paris mu bufaransa tariki ya 12/02/2018 agaruka mu Rwanda aho yageze kuri uyu gatatu taliki ya 14 Gashyantare 2018 kw’isaha ya saacyenda na mirongo ine n’itanu(15h45).

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius n’umwe mu bapasiteri b’inararibonye mw’itorero rya ADEPR kuko azwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana ,uyu mushumba yabaye umuyobozi w’amaparuwasi atandukanye mw’itorero rya ADEPR nka Paruwasi ya Ntura,Bigutu,Rwahi na Gihundwe akaba yaragiye mu kiruhuko kizaburu mu mwaka w’i 2017 ariko akaba agifite imbaraga zo kugabura ijambo ry’Imana aho agenda akorera ibiterane mu turere dutandukanye mu gihugu cy’ u Rwanda ndetse no hanze yarwo zimwe mu ntego yimirije imbere akaba ari ukubwiriza ijambo ry’Imana ry’ukuri kubarikeneye bose atarobanuye amadini n’amatorero(Evangelisation sans Frontiere).

Menya amateka arambuye ya Rev.Nzabonimpa Canisius

Amwe mu mafoto ya Rev.Nzabonimpa Canisius mw’ivugabutumwa Iburayi:







Rev.Nzabonimpa Canisius yagiranye ibihe byiza n’abakristo bo muri France ,Norvege n’umubirigi








Rev.Nzabonimpa Canisius ku kibuga k’indege i Kanombe yakiriwe n’umufasha we ,bamwe mu bana be ndetse n’inshuti z’umuryango

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.