Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR yavuze umuti ugiye gukemura ibijyanye no gufungirwa insengero


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 March 2018 saa 01:25'

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere nk’umuvuugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero , Rev. Karangwa John yavuzeko itorero rya ADEPR riri muyafungiwe insengero nyinshi mu gihugu ariko ko uburyo bagiye gukemura iki kibazo ari uguteza imbere ubumwe bw’abakristo bakajya bishyira hamwe bakubaka insengero nke ariko zijyanye n’igihe.

Amatora y’abayobozi bashya b’Itorero ADEPR (Biro Nyobozi) yabaye kuri uyu wa 17 Werurwe 2018, yitabiriwe n’abantu 63 bagize inama rusange y’Itorero ADEPR, aho bafatiye imyanzuro itandukanye irimo gushyira muzabukuru bamwe mubashumba bafatwaga nk’inkingi za mwamba muri iri torero rya ADEPR ndetse hanaganirwa kucyerekezo cy’itorero ry’ejo hazaza bananzura ko vuba amategeko asanzwe agenga itorero rya ADEPR agomba kuvugururwa.

Rev. Karuranga Ephrem yatowe ku mwanya w’Umuvugizi; Rev. Karangwa John aba Umuvugizi Wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero ; ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatowe Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul usanzwe akorera umurimo w’Imana mw’itorero ry’akarere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Gisenyi; Umuyobozi w’Imari n’Ubukungu aba Umuhoza Aurelie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul atorerwa kuba Umujyanama mu by’Ubutegetsi n’Imari.

Rev Karangwa John yavuzeko umwaka ushize bari batorewe kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 9 kandi basanze itorero rya ADEPR rifite ibibazo byinshi birimo gucikamo ibicw ndetse n’’amadeni menshi ariko ko bagerageje uko bashoboye bagahosha uwo muriro abakristo ubu ubu bakaba barangwa n’umutuzo ndetse no kukibazo cy’amadeni ubu hakaba haraho kigeze hafatika mu gukemuka .


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero yavuze icyo bagiye gukora kw’ifungwa ry’insengero

Rev.Karangwa John avuga icyo itorero rigiye gukora kubijyanye no kuba ryarafungiwe insengero nyinshi ndetse kugeza ubu hakaba hari abakristo batari kubona aho basengera yagize ati:" Mu gukemura iki kibazo cyo gufungirwa insengero ntakindi twakora kitari ugukomeza urufatiro twatangiye rwo kubaka ubumwe bw’abanyetorero no gusura abanyetorero cyane kugirango babe hamwe no mu bikorwa bimwe kugirango hatabaho gutatanya imbaraga kuko twese dushyize hamwe tugatahiriza umugozi umwe twakora iby’ubutwari.

Uyu muvugizi yakomeje avugako mu ngamba bafite kandi zatangiye ari ugukorana inama n’abapasiteri n’abakristo kugirango abantu bage bahuriza kurusengero rumwe barwubake muburyo bwiza maze buri gace runaka kazabe gafite insengero nke gahuriramo kandi ibi bizagenda neza bikemure ikibazo cyo kugira ababura aho basengera".

REBA IKIGINARO TWAGIRANYE NA BWANA REV.KARANGWA JOHN UMUVUGIZI WUNGIRIJE WA ADEPR:








Inama rusange y’Itorero rya ADEPR igizwe n’abantu 63 niyo yatoye abayobozi bashya

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.