Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Doctor Munyamasoko Gato umuvugizi wa AEBR yanyuzwe n’amasomo akubiye mu gitabo"Ubuzima nyakuri" ashishikariza abakristo kugisoma


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 February 2018 saa 04:26'

"Ubuzima nyakuri" n’igitabo cya Gikristo cyanditswe n’umusore Noheli Francois umukristo wo mw’itorero ry’Aba Baptiste muri Paruwasi ya Kiacyiru ,ubuhanga n’amasomo akomeye ku mukristo ari muri iki gitabo bikomeje gutangaza benshi babitewe n’impinduka nziza kizazana mubazagisoma kikaba cyashimwe kandi kigenzurwa Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) .

Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) niwe wagenzuye kandi yemeza ko iki gitabo gifite ubuhanga n’umumaro ukomeye kubakristo ndetse ashimangirako uyu mwana w’umusore NOHELI Francois yacyanditse ahishuriwe n’umwuka wera kuko muricyo agaruka mu gutanga inama ,amasomo ku bintu bikenewe cyane muri iyi minsi mu buzima bwa Gikristo.


Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) yemeje umumaro w’iki gitabo

Muri aya magambo Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) yagize ati:" Uyu mwanditsi NOHERI François muzi ari umusore muto cyane , akunda Imana, akurikira Imana , agaragaza inyota yo gukizwa nyuma yo kubatizwa kwe kandi igihe kinini yabaga afite ibibazo byinshi yibaza cyane ku buzima nyakuri aho yakundaga kubaza abamukuriye mu gakiza, abapasitoro (abashumba) ndetse nanjye ubwanjye twaje kuganira iminsi itari mike ambaza ibibazo byinshi ku buzima nyakuri uretse ko ntamenyaga icyo agamije ndetse sinamenye ko agamije kwandika igitabo ahubwo
nagiraga ngo ni amatsiko y’umuntu umaze kwakira agakiza.

Nyuma yo kubona akunze iby’Imana, yatangiye ishuri rya tewolojiya,
itorero AEBR ribimufashamo, ndetse n’igihe atari yarangiza ishuri,
naje kubona ansanga, anyereka umushinga afite wo kwandika igitabo
cye yise “UBUZIMA NYAKURI” .Biragaragara ko uyu NOHERI François, yari afite inyota yo gusobanukirwa ibibazo yibazaga bityo turashima umuhate yagize wo gucukumbura kuri iki kibazo cy’ubuzima nyakuri, akora ubushakashatsi ndetse akusanya ibitekerezo abantu benshi bibaza.

Mu gusoma iki gitabo, nasanze hari byinshi twakwigiramo kandi
bikadufasha nk’abantu muri rusange; abagabo, abagore ariko cyane
cyane urubyiruko nka we rushobora kuba rwibaza ibibazo nk’ibi
by’ubuzima nyakuri.

Nyuma yo gusoma iki gitabo kandi nkakuramo amasomo atari make,
ndasaba ndetse nkashishikariza buri wese gusoma iki gitabo yicishije
bugufi kuko harimo byinshi byo kumufasha mu buryo bw’umubiri no
mu mwuka".


Uyu ni NOHELI Francois umwanditsi w’igitabo cya Gikristo yise ngo "UBUZIMA NYAKURI

Mu kiganiro IYOBOKAMAMANA.COM twagiranye na NOHELI Francois umwanditsi w’iki gitabo "UBUZIMA NYAKURI" yavuzeko iki gitabo yamaze imyaka isaga ibiri n’igice ari kugitegura ati:"Umuhamamgaro wokwandika iki gitabo wanjemo nyuma uo kwitegereza isi no kureba ibikorerwamo nibwo naje gusanga abantu benshi bari mu buzima butaboneye ,butari ukuri ndetse abenshi bakaba batazi ko roho nziza iba mu mubiri muzima".

Iki gitabo kizajya kumugaragaro ku cyumweru k’italiki ya 04 Werurwe 2018 kurusengero rwa AEBR Kacyiru aho kizabonekamo abaririmbyi nk’itisnda rya Power of the Cross rimaze kwigarurira imitima ya benshi ,hazaba hari kandi amakorali atandukanye nka Seraphim Melodies, Horebu Choir,Urumuri Choir ,Isoko Choir na Narada Worship Team bose bo kuri AEBR Kacyiru hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye kuva saa munani kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba(14h00-17h00).


Menya ibijyanye n’imurikwa ry’iki gitabo

Uyu mwanditsi w’iki gitabo yakomeje avugako abazagisoma bazasangamo amasomo atandukanye kuri ubu uburyo bukurikira:

Igice cya 1. Ubuzima bukijijwe..........................................1
1.1 Ubusobanuro bwo gukizwa n’agakiza mu buzima.........................1
1.2 Itandukaniro ry’umuntu ukijijwe n’udakijijwe................................2
1.3 ibisabwa kugirango wakire agakiza.................................................4
1.4 ibyiza n’indangagaciro z’umuntu ukijijwe......................................7
1.5 ibintu 6 ugomba kwitegura igihe wakiriye agakiza........................8
Igice cya 2. Ubuzima buca buguf....................................10
2.1 Guca buguf nyakuri.....................................................................10
2.2 guca buguf n’inzira y’iterambere.................................................12
2.3 Ese guca buguf ni impamvu yo gusuzugurwa?.............................14
2.4 Ibintu 3 byagufasha guca buguf...................................................16
2.5 Guca buguf ni inzira y’amahoro...................................................18
2.6 Ibyiza n’impamvu dukwiye guca buguf.......................................19
Igice cya 3. Ubuzima bwiga kandi bugahinduka..............22
3.1 Uko urushaho kwiga niko ukura....................................................22
3.2 Ibyo ugaburira ubwonko nibyo uhinduka byo.............................23
3.3 Ese kwihagararaho birakwiye mu buzima?..................................24
3.4 Guhinduka n’ikimenyetso cy’ubukure.........................................26xii
3.5 Igihe n’imbaraga guhinduka bitwara bingana n’umumaro
bigira............................................................................................27
3.6 Uruhare rw’umuntu mu mpinduka z’ubuzima bwe.....................30
3.7 Ibintu 3 wakubaha bigahindura ubuzima bwawe bwiza..............30
Igice cya 4. Ubuzima bugira ishyaka n’umwete ku murimo
4.1 Akaga ko kubaho udafte intego..................................................33
4.2 Impamvu y’ubukene mu buzima.................................................34
4.3 Uko ushaka ikintu niko ukibona...................................................37
4.3 Ese ni byiza kwishyira hejuru kubera impano dufte?.................39
Igice cya 5. Ubuzima bwihangana kandi bukababarira....41
5.1 Ubusobanuro n’impamvu dukwiye kwihangana kandi
tukababarira.....................................................................................41
5.2 Ese hari impamvu twabona yo kwihorera?..................................43
5.3 Kwihangana ni inzira yo gukomera mu kwizera no kugera ku
isezerano...........................................................................................46
5.4 Ibyiza byo gutegura uko uzitwara igihe byagenze uko utfuza.....48
Igice cya 6. Ubuzima bunyurwa......................................50
6.1 Inkomoko y’amahoro ni ukunyurwa.............................................50
6.2 Ibimenyetso n’ingaruka z’umuntu utanyurwa..............................53
6.3 Impamvu yo kunyurwa si ugutunga ibya mirenge.......................56
Igice cya 7. Ubuzima bwibuka kandi bukiyubaka............58
7.1 Kwibuka kw’abantu no kwibuka kw’Imana.................................58
7.2 Urwibutso ni umusingi wo kwibuka no kwiyubaka.....................61
7.3 Ninde ukwiye kwibuka?...............................................................63xiii
7.4 Impamvu abakozi b’Imana benshi badafashwa...........................63
Igice cya 8. Ubuzima bw’ubunyangamugayo..................66
8.1 Ubusobanuro bwo kuba inyangamugayo....................................66
8.2 Inzira n’impamvu abantu baburamo ubunyangamugayo.......... 69
8.3 Kuba inyangamugayo si ingano yibyo ufte..................................70
8.4 Umusaruro wo kuba inyangamugayo..........................................73
Igice cya 9. Ubuzima bwifatanya n’abandi bufte
intego n’icyerekezo.............................................74
9.1 Icyerekezo ufata niryo herezo ry’ubuzima bwawe.......................75
9.2 Kureba kure mbere yo gufata icyerekezo ni impamvu yo kutcuza....75
9.3 Mugenzi wawe ni amahirwe yawe akomeye cyane.....................76
9.4 Icyerekezo ufata niyo rangamuntu ubona....................................81
9.5 Umumaro wo guha Imana umwanya mu cyerekezo cy’ubuzima..

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.