Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Reba Video yose y’umuhango wo gusaba no gukwa Sarah Sanyu umuririmbyi wa Ambassadors of Christ


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 July 2018 saa 05:14'

Uwera Sanyu Sarah, umuririmbyi uri mu bahanga cyane muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yakowe n’umusore bitegura kurushinga mu birori byabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2018.

Sarah Sanyu ageze kure imyiteguro yo kurushingana n’umukunzi we Kayumba Aimé bamaze imyaka irenga gato ibiri bakundana. Aba bombi beretse ibirori imiryango yabo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga ubwo uyu musore n’abamuherekeje berekeje i Karangazi mu Karere ka Nyagatare gusaba umugeni.


Aba bombi bari bamaze imyaka isaga gato ibiri bakundana

Ibirori byo gusaba no gukwa Sarah Sanyu Uwera byabereye ahitwa mu Kayange mu gice cyegeranye neza na Tanzania. Sarah Sanyu yari yashyigikiwe n’abaririmbyi bo muri Ambassadors of Christ banamuririmbiye muri ibi birori.

Yakowe nyuma ‘iminsi mike ishize akorewe ibirori bya “Bridal Shower” byari byahurije hamwe inshuti ze magara, ba nyirasenge n’abo baririmbana bamuhaye impanuro zizamuherekeza mu rugo rushya yitegura gushinga. Ibi birori byabereye iwabo ku Kimihurura ku wa 4 Nyakanga 2018.

Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi Korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi (uyu ni na we wamutanze ubwo Kayumba Aimé yari yaje gutanga inkwano).

Sarah Sanyu yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe nk’impano yavukanye igenda ikura.

Sanyu Sarah Uwera na Kayumba Aimé bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Nyakanga 2018, kuri Kigali English Church Kibagabaga, ibirori bikomereze muri Romantic Garden ku Gisozi.


REBA VIDEO IGARAGAZA UKO UYU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WAGENZE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.