Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Prophet Bosco Nsabimana yabohoye abagore kwambara uko bashatse anihakana wamugore mitwa Mama Vanessa


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 June 2018 saa 07:27'

Umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church, Prophet Bosco Nsabimana yavuzeko amaze iminsi abona aka Video gatambuka mu bantu k’umu Mama witwa Mama Vanessa kavugaga kubijyanye no guhugura abubatse ingo ,uyu mushumba yavuzeko nubwo bigaragarako iyi Video yafatiwe murusengero rwe ubwo yari yamutumiye bitavuzeko uburyo abantu bakiriye ibivugwa muri ako ka Video bishiygikiwe n’uyu mushumba .


Prophet Nsabimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Patmos of Faith yabohoye abakristo be kubijyanye n’imyambarire

Ibi Prophet Nsabimana Jean Bosco yabivuze ubwo yarimo abwiriza mu materaniro murusengero rwe ubwo yaragiye kubwiriza ijambo ry’Imana.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati :"Maze iminsi mbona aka Video kawa mu mama witwa Mama Vanessa wigeze kubwiriza iwacu avuga ukuntu abagabo dukubita abagore bacu ,ntabwo nemeranywa nawe kuko sinshyigikiye ko abagabo bakubita abagore gusa twebwe dutumira abantu ntitubategeka ibyo bigisha kuko tuba tutabizi.

Ikindi kandi itorero ryacu ntabwo rishingiye ku myambarire ngu’umuntu w’igitsinagore wamabye ipantaro tumucire urubanza uko waba wambaye wikwije , uko wasa kose upfa kuba uri mu ruhande rwo gukiranukira Imana bityo abakristo bo mw’itorero rya Patmos mwemere ko imyambarire itazababuza kujya mw’ijuru.

Prophete Nsabimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Patomos yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko kuva ku cyumweru taliki 17 kamena 2018 iri torero ryimutse muri hoteli rijya gukomereza imirimo yaryo mu rusengero rw’itorero Good Shepherd Community Church riherereye i Inyarutarama aho amateraniro yaryo azajya abisikana n’amateraniro y’itorero bakodeshaho urusengero kugirango gahunda zose zikomeze kugenda neza, aho nko ku Cyumweru abakirisito ba Patmos bazajya baterana ikigoroba aho kuba mu gitondo nkuko bimenyerewe noneho kuwa gatatu nkuko bisanzwe habe amasengesho yo kwirirwamo umunsi wose .

REBA UBURYO PROPHETE BOSCO YABOHOYE ABAKRISTO BE KWAMBARA UKO BASHAKA ANIHAKANA MAMA VANESSA :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.