Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Producer "Fleury The Legend" uri gutunganya amashusho y’indirimbo za Gisubizo Ministries yahamije urwego rukomeye zizaba ziriho -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 June 2018 saa 10:46'

Ndayirukiye Fleury uzwi kw’izina rya Fleury the Legend n’umu Producer umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga n’ubunararibonye akorana ibihangano by’abamugana akaba akorera munzu yitwa "Focus Filmz Production(FFP )",uyu musore akaba ariwe wafashe akaba ari no gutunganya amashusho agize Album ya Gisubizo Ministries akaba yahamijeko azaba ari kurwego rwo hejuru .

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, Gisubizo Ministries imwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda niho yakoze igitaramo gikomeye ’Worship Legacy Concert’ cyabereye i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) bakaba bari barimo bafata amashusho ya Album yabo ya gatatu .Ni igitaramo cyabaye kiza cyane gisiga amateka akomeye mu bitaramo bya Gospel ndetse abakitabiriye banyurwa n’umuziki w’umwimerere hamwe n’indirimbo n’uburyo ahabereye igitaramo hagaragaraga.


Gisubizo Ministries mu gitaramo yafatiyemo amashusho yari iberewe cyane

Muri iki gitaramo cyiswe ’Worship Legacy Concert’ , Gisubizo Ministries yafashe amashusho ya album yabo ya gatatu igizwe n’indirimbo 12 ndetse akaba azajya hanze bitarenze mu gihe cy’amezi 3 nkuko byahasmijwe n’ubuyobozi bw’iri tsinda ndetse na Producer Fleury The Legend wa FFP(Focus Filmz Production) uri gutunganya izi ndirimbo .

Ni indirimbo benshi bafitiye amatsiko bitewe n’uburyo igitaramo yafatiwe cyabakoze ku mitima byongeye indirimbo ziri kuri iyi album yabo nshya zikaba zaryoheye benshi.


Producer Fleury The Legend wa FFP(Focus Filmz Production yahamijeko indirimbo za Gisubizo Ministries ari gutunganya zizaba ziri kurwego rwo hejuru

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Producer Fleury The Legend wa FFP(Focus Filmz Production) yavuzeko kuva yinjiye mu bijyanye no gutunganya amashusho amaze gukora indirimbo nyinshi yaba iz’abahanzi,amakorali ndetse n’ama Film ariko ko indirimbo zizaba zigize Album ya Gisubuzo Ministries zizaba ziri kurwego rwo hejuru mu buryo bushimishije cyane .

Ati:"Iyi Album ya Gisubizo Ministries amashusho yayo twayafashe tuyitondeye cyane kandi twabukereye kuko twakoresheje Camera zisaga 10 kandi uko twarmo dufata amashusho ninako hari abandi barimo bafata amajwi(Audio Live) y’indirimbo baririmbaga bityo nkurikije ubuhanga n’ubunararibonye iri tisinda rya Gisubizo bafite noneho ukabyongeraho ko natwe turi kubikora neza kandi tubihaye umwanya uhagije ndagirango mbwire abantu nti "Ni bitege Album Video y’ikosora ya Gisubizo Ministries ".

REBA AMWE MU MAFOTO ABEREYE IJISHO AGUKUMBUZE UBWIZA BWA VIDEO ZA GISUBIZO MINISTRIES:
















Gisubizo Ministries n’andi matsinda baririmbanye bahatambukanye umucyo ,ubwiza bw’amafoto bigaragaza isura Video z’indirimbo zizaba zifite












Mu gitaramo cyagaragayemo imbyino zidasanzwe,gufashwa mu buryo budasanzwe,ubwitabire bwinshi cyane niho FFP yafatiye amashusho ya Gisubizo Ministries

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.