Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Police y’u Rwanda yaba yataye muri yombi bamwe mubayobozi b’amadini barimo na Bishop Rugagi Innocent


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 March 2018 saa 06:23'

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church (Abacunguwe), ni umwe mu bavugabutumwa barimo gukurikiranwa na Polisi y’u Rwanda, kubera ibikorwa bya bamwe mu bavugabutumwa byakurikiye ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru avuga ko Bishop Rugagi Innocent yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, twagiranye ikiganiro na CP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

CP Theos Badege yemereye Ukwezi.com ko Bishop Rugagi ari mu barimo gukurikiranwa. Yagize ati: "Polisi irimo irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama mu buryo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Pastor Rugagi Innocent(mwambajije nimba afunze) na we ni umwe mu bo Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza."

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Paul Kagame yerekanye ko yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro. Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’ Urusengero rwa Bishop Rugagi ni tumwe mu nsengero zisaga 700 ziherutse gufungwa mu mujyi wa Kigali zizira kuba zitujuje ibisabwa bishobora gutuma zanahungabanya umutekano w’abazisengeramo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.