Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Perezida Trump yasutse amarira mu gusezera Billy Graham abantu barumirwa- Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 March 2018 saa 01:49'

Perezida Trump yagaragaje amarangamutima mu buryo budasanzwe ku munsi w’ejo ku wa gatatatu tariki 28, Gashyantare 2018 mu muhango wo gusezera bwa nyuma mu buryo bw’icyubahiro Ev. Billy Graham, [Umuhango ukaba ugikomeje no muri iki gitondo].


Perezida Trump ndetse na Pence Visi Perezida we bitabiriye uyu muhango

Ni umuhango wabereye i Washington DC mu murwa mukuru wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu nyubako yiswe Capitol Rutunda, akaba ari inyubako yagenewe kuberamo ibirori bikomeye mu by’umutekano wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imihango ikomeye irimo no gusezera mu cyubahiro intwari za Amerika ndetse n’abaperezida.


Abantu 33 nibo basezeweho mu cyubahiro muri iyi nzu, hafi ya bose ni abaperezida naho 3 ni abantu basanzwe harimo Graham wa 4 wingereyeho

Ev.Billy Graham abaye umusivile wa kane usezeweho mu buryo bw’icyubahiro muri iyi nzu ya Capitol Rotunda, kuko ubusanzwe ababaye abaperezida ba Amerika ndetse na bamwe mu bashinga amategeko nibo bemererwa n’itegeko gusezerwaho mu cyubahiro kingana gutya muri iyi nzu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Trump yagize ati " Uyu munsi turasezeraho mu cyubahiro Billy Graham, kandi uku gusezerwa kwakorewe abantu basanzwe batatu mbere ye. Turasengera igihugu cyacu, kugirango Imana izongere ihagurutse abagabo n’abagore bameze nka Billy Graham ngo nabo babashe kwamamaza ubutumwa bwiza bw’urukundo n’ibyiringiro kuri buri mwana w’Imana."

Perezida Trump yongeyeho ko kandi Billy Graham amufata nka Ambasaderi wa Yesu, wahinduye Amerika ndetse n’isi. Yanavuze ukuntu Se, Fred Trump yahoze ari umufana wa Billy Graham ndetse ngo yigeze no kubajyana kuri Sitade ya Yankee kureba Graham mu giterane yari yahakoreye.


Perezida Trump n’umwe mu bashenguwe n’urupfu rwa Graham

Ev.Billy Graham yapfuye tariki ya 21 Gashyantare 2018, apfuye yari afite imyaka 99, atangiye kwinjira mu mwka we w’100.


Trump n’umufasha we Melany Trump basezera kuri Billy Graham

Trump yasutse amarira ubwo yavugaga ku mateka ya Billy Graham, bivugwa ko se wa Trump yari umukunzi w’akadasohoka wa Graham

Umurambo w’usezerwaho muri iyi nzu ya Capitol Rotunda uba ugoswe n’abapolisi babugenewe

Trump umenyerewe mu dukoryo twinshi, kuri iyi nshuro yari yitonze cyane

Congre y’Amerika yose n’abagize white house bari bitabiriye uyu muhango


Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye.

Natwe IYOBOKAMANA.COM twifurije Ev. Billy Graham iruhuko ridashira!

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.