Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pastor Emma Ntambara yubitse imbehe y’abahanuzi b’ibinyoma asaba abantu kwirinda abababwira numero za telephone n’amazina y’ibisekuru-Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 February 2018 saa 05:35'

Pasiteri Emma Ntambara, umushumba mukuru w’itorero ry’Urufatiro rwa Kristo aratangaza ko atazihanganira abayobozi b’amadini birirwa bateka imitwe ngo barahanurira abantu bavuga ko bayobowe n’umwuka wera kandi ari ukucyatsa gusa bishakira indonke.


UMVA IYI AUDIO YA PASTOR EMMA NTAMBARA URASOBANURIRWA BYINSHI KUMAYERI N’AMARIGONDE ARANGA ABAHANUZI B’IBINYOMA:

Pasiteri Emma Ntambara ni umwe mu bapasiteri ba mbere bo mu Rwanda bamenyekanyeho gukora ibitangaza no guhanurira abantu mu buryo butari bumenyerewe muri iki gihugu.

Gusa, kuri ubu uyu mupasiteri ngo ababajwe cyane no kubona hari abiyitirira izina rya Yesu bakavuga ko bakora ibitangaza cyangwa ko bahanura kandi ibyo bahanura batabikomora ku mwuka wera.


Pastor Emma Ntambara yahagurukiye kurwanya abahanuzi b’ibinyoma

Ibi ngo ni byo byatumye afata gahunda yo kuzenguruka mu bitangazamakuru byose avuga ibimenyetso biranga abo bahanuzi b’ibinyoma kugirango abantu babirinde kuko ngo muri iyi minsi bamaze kuba benshi.

Mu kiganiro Pasiteri Ntambara aherutse kugirana n’ikinyamakuru cya Ibyishimo.Com yagize ati: Njye ntibintungura kuko n’ijambo ry’Imana rivuga ko mu minsi y’imperuka abahanuzi b’ibinyoma bazagwira, muri iyi minsi mfite gahunda yo kugenda nzenguruka ku ma Radiyo, ama televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, mbwira abantu ko bagomba kuba maso kuko amadini menshi barimo kwirukiramo adahanura ibiva ku Mana, ahubwo ari indonke gusa baba bashaka bigatuma barindagiza abantu ngo barabahanurira.”

Pastor Emma Ntamabara wavuzeko agiyr kugana ibitangazamakuru bitandukanye akamagana abahanyuzi b’ibinyoma kumugaragaro byatumye uyu munsi anegera ikinyamakuru cya IYOBOKAMANA.COM maze abinyujije mw’ijwi rye avuga amagambo akomeye yo gusobanura amayeri yose abahanuzi b’ibinyoma bakoresha ndetse anasaba abantu kugenzura no kwirinda ababahanurira babawira amazina yabo .ibisekuru ,ababyiyi ,numero za telephone n’ibindi ndetse bakanabaka amafaranga.

UMVA IYI AUDIO YA PASTOR EMMA NTAMBARA URASOBANURIRWA BYINSHI KUMAYERI N’AMARIGONDE ARANGA ABAHANUZI B’IBINYOMA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.