Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri Emma Ntambara ateguye abanya Kigali igiterane cy’ububyutse no gukira


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 June 2018 saa 10:38'

Pasiteri Emma Ntambara yateguteye igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse no gukira indwara, kuri iyi nshuro kizabera mu Karere ka Kicukiro aho biteganyijwe ko kizakira ibihumbi n’ibihumbi by’abifuza gukira indwara zo mu buryo bw’umubiri ndetse no gukira ibyaha ku batarihana bakakira agakiza.


Pastor Emma Ntambara umushumba w’itorero urufatiro rwa Kristo

Pastor Emma Ntambara ni umwe mu bakozi b’Imana bategura ibiterane binini bijya bihuza abantu benshi cyane,aho birangira habonetse umubare munini w’abantu bakira agakiza abandi bagakira indwara zirimo izituruka ku myuka mibi n’izisanzwe.

Buri mwaka agira ibiterane ategura mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze yacyo ,uyu mwaka wa 2018 iki giterane cye kikaba kigiye kubera mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge Wa Kanombe ahakorera itorero rya Miracle Center Church Remera

Pastor Emma Ntambara uyobora itorero ryitwa “Urufatiro rwa Kristo” mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA .COM yavuze ko mu Mana harimo imbaraga zibasha cyane gukora ibyo abana b’abantu bananiwe ati:"Imana idukoresha iby’ubutwari n’ubu iracyakora ,niyo mpamvu duteguye iki giterane cy’ububyutse no gukira indwara kuko itorero ry’Imana rigomba kuba mu bihe byo gusenga rishikamye kandi abafite ibibazo by’uburwayi butandukanye n’ibindi byo mu buzima busanzwe nabo bagasengerwa bigakemuka kuko mw’ijuru hari Imana ishobora byose bityo turahamagarira abantu kuzaza ari benshi .


Pastor Emma Ntambara arahamagarira abantu kwitabira igiterane bazabohokeramo

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko intego rusange y’ibi biterane akoresha hirya no hino ari :Kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kubiteguza ko kugaruka k’umwami Yesu kwegereje ndetse no kubohoka bagakira indwara z’umubiri.

Iki giterane cy’ububyutse no gukira indwara mu karere ka Kicukiro kizabera mu murenge Wa Kanombe kurusengero rwa Miracle Center Church Remera kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 kugeza kuwa mbere taliki ya 11 Kamena 2018 kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya sacyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba( 15h00-18h00).


Menya byinshi kuri iki giterane

Ikii giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye harimo Pastor Emma Ntambara nyi kugitegura hamwe n’abahanzi batandukanye nka Grace Ntambara,,Billy Jakes na Korali Inshuti za Yesu n’abandi benshi.



Abahanzi barimo Grace Ntambara na Billy Jakes bazaririmba muri iki giterane

REBA ZIMWE MURI VIDEO Z’IBITANGAZA IMANA IKORESHA PASTOR EMMA NTAMBARA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.