Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Papa Francis yavuze uburyo Yesu yahagurukiye abantu bafite imyumvire mibi.


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 June 2018 saa 10:10'

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Kamena 2018, Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yavuze uburyo Yesu yakoreshaga imbaraga nyinshi mukubwiza abantu ukuri ko umuntu ufite imyumvire mibi adakwiye ubwami bw’Imana.

Ibi yabitangaje ubwo yigishaga imbaga y’abantu bari bateraniye muri Kiliziya ya St Peter iherereye mumujyi wa Roma aho yari yitabiriye umuhango wo kwimika abapadiri.

Papa Francis yagize ati” hari abantu bagira imyumvire mibi mugushaka kuyobya imiryango yabo cyangwa inshuti zabo, hari n’abagira imyumvire mibi kandi ari abanyabwenge bakirengagiza ukuri akenshi bagamije indamu;abo Yesu ntiyabashygikira kandi nanjye ndabasaba guhinduka mumyumvire bagakurikiza ijambo ry’Imana.”

Umushumba wa Kiliziya Gatorika kandi yatunze agatoki ibihugu bimwe na bimwe bifite imyumvire mibi yo gushaka kurimbura isi avuga ko adashyigikiye bene iyo myumvire kuko ngo nubwo ibyo bihugu byishyiramo iyo myumvire ntibyirengagije ko biba bikora nabi.

Papa Francis yakomeje agira ati: “Yesu yaje mu isi akora ibitangaza byinshi birimo gukiza abarwayi ndetse no kuzura abapfuye ariko kubera imyumvire mibi y’Abafarisayo bo batekereje ko akoreshwa n’imyuka ya Satani Atari Umwuka wera umukoresha nyamara ntibari bayobewe ukuri ahubwo basaga n’abiyobagiza.”

Papa Francis yasoje abwira imbaga yari iteraniye aho ko bagomba kunga ubumwe cyane cyane mukwimakaza imyumvire myiza haba mumiryango yabo, mukazi ndetse no ku isi muri rusange arinabyo bizatuma ibihugu bireka imyiryane hagati yabyo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.