Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nyuma yuko Bishop Rugagi atangije Television ye ,isaha n’umunsi yakoragaho ikiganiro kuri TV 1 byafashwe n’umunyabitangaza mugenzi we

Ubwanditsi , December 2017

Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye uyu akaba yaramaze kumenyerwa n’abantu benshi mu kiganiro kitwa "Imbaraga z’amasengesho " yakoraga kuri Tv 1 buri wa kabiri kuva kw’isaha ya saa yine za nijoro kugera saa tanu ubu yamaze kuva kuri iyi Television asimbuzwa Bishop Harerimana Jean Bosco nawe umaze kwamamara mu gukoreshwa ibikomeye.

Ibi bije nyuma yaho uyu mukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocent Imana imwaguriye imbago agatangiza Television ye y’ivugabutumwa yise "TV 7 Miracle Channel" maze ibiganiro byose yakoraga kuyandi ma Television akabyimurira iwe ari niyo mpamvu kuri TV 1 naho atakibaharizwa ari no muri ubwo buryo uyu mwanya washyizwemo Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church nawe umaze kwamamara mu gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye.

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana urimo ukoreshwa ibitangaza n’Imana azajya atambutsa "ikiganiro Ijambo ribohora kuri TV 1"

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana urimo ukoreshwa ibitangaza n’Imana muri iyi minsi aho benshi mu bamugana bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ibimuga ,guhumura abatabona,gusengera abarwaye indwara zikomeye nka Cancer, Sida,ubugumba n’izindi zituruka ku myuka mibi bahava bashima Imama imukoresha iby’ubutwari kandi akabikorana kwicisha bugufi icyubahiro kikaba ikimana kuko we avugako ari umugaragu w’imburamumaro gusa agahamyako iyo umuntu yizeye Imana imukorera ndetse ikamukoresha iby’ubutwari.

Uyu mushumba usanzwe afite ikiganiro kitwa Ijambo ribohora akora kuri Flash TV ndetse no kuri Radiyo Flash yamaze kugirana amasezerano na TV 1 ko agiye kuhakorera iki kiganiro kitwa "Ijambo ribohora " maze bamuha amasaha n’umunsi usanzwe ukorwamo na Bishop Rugagi Innocent wamaze gushinga iye Television akava kuri TV 1 gusa IYOBOKAMANA.COM twamubajije niba agiye guhita ava kuri Flash TV avugako bishoboka ko umuntu yahakorera hombi kuko amasaha n’umunsi bidahuye kimwe nuko no kuhava bishoboka.

N’ukuvugako ikiganiro "Ijambo ribohora" hamwe na Bishop Harerimana Jean Bosco kizajya gitambuka kuri TV One kuwa kabiri wa buri cyumweru kuva kw’isaha ya saa yine za nijoro kugera saatanu .Aha bishatse kuvugako abajyaga bakurikira ijambo ry’Imana kuri uyu munsi n’ubundi ntagukehanirwa bazagira kuko bazajya bakurikira Bishop Hareririmana Jean Bosco umushumba wa Zeraphath Holy Church.

Twibutseko Bishop Harerimana Jean Bosco ari umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ndetse ubu bakaba bari mu giterane gikomeye cyo gusoza umwaka wa 2017 banasaba imbaraga n’imigisha bibinjiza mu mwaka mushya wa 2018 ,iki giterane kikaba cyaratangiye kuva kuwa gatatu w’italiki ya 29 Ugushyingo kikazarangira kuri iki cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017 kandi kikaba kiri gukorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye.

Amashusho agaragaza ubuhamya n’ibitangaza Imana ikora inyuze muri Bishop Harerimana Jean BoscoZeraph


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO