Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma yo guhesha umugisha abitabiriye "Easten Celebration 2018 ",Umuhanzi Israel Mbonyi agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 April 2018 saa 04:25'

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu (Israel Mbonyi) wamamaye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana n’umwe mu baririmbye kandi bafasha imitima ya benshi mu bitabiriye igitaramo gikomeye cya Easter Celebration cyateguwe n’umuhanzi Patient Bizimana cyabaye tariki ya 1 Mata 2018,uyu muhanzi Israel Mbonyi nyuma y’iki gitaramo aritegura kwerekeza mu gihugu cya Canada aho agfite ibitaramo byinshi muri iki gihugu.

Israel Mbonyi yatangaje ko iyi gahunda izatangira kuwa 28 Mata 2018, akaba azazenguruka imijyi itandukanye ataramira abakunzi b’indirimbo ze ari na ko agenda abamurikira Album ye ya kabiri yitwa ‘Intashyo’ aherutse kumurikira abanyarwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2017.

Yatangaje ko azahera mu mujyi wa Edmonton kuwa 28 Mata 2018 nyuma yaho akazakomereza mu yindi mijyi nka Ottawa n’ahandi dore ko kugeza ubu arimo guteganya kugera mu mijyi ine. Yavuze ko indi mijyi ibiri azajyamo azayitangaza uko iminsi izagenda iza.

Mu mujyi wa Edmonton Mbonyi azaba ari kumwe n’umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki ku mugabane wa Amerika witwa Gentil Misigaro.

Uru ruzinduko, Mbonyi ntiyahise atangaza itariki ruzarangiriraho ariko yavuze ko ruzarangirana n’ukwezi kwa Gatanu (Gicurasi 2018.)

Album Intashyo iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya Imana nka Intashyo, Harubuzima, Sinzibagirwa, ibihe, Indahiro, Kumarembo y’Ijuru n’izindi zzitandukanye.


Israel Mbonyi agiye gukora ibitaramo byinshi mu gihugu cya Canada

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.