Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Nyuma y’inkubiri yo gufunga insengero Pastor Emma Ntambara yigaragaje mw’isura nshya -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 June 2018 saa 05:18'

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo hari hamaze iminsi itatu habera igiterane cy’ububyutse no gukira cyari cyateguwe n’umukozi w’Imana Pastor Emma Ntambara aho abakitabiriye bahagiriye ibihe byiza byo guhura n’Imana bamwe bakira agakiza ,abandi barahanurirwa ndetse n’abarwayi barasengerwa barakira




Pastor Emma Ntambara yabereye umugisha ukomeye imbaga y’abakristo bitabiriye iki giterane

Iki giterane cyabereye mu karere ka Kicukiro ahaherereye urusengero rw’itorero rya Miracle Center i Remera kuva kuwa gatandatu taliki ya 9 kugera ejo kuwambere taliki ya 11 Kamena 2018 .

Iki giterane iminsi yose kitabiriwe n’abantu benshi bavuye imihanda yose babashije kubona imirimo n’ibitangaza by’Imana nk’uko bisanzwe bigenda mu biterane uyu mukozi w’Imana asanzwe ategura gusa umwihariko wabaye muri iki giterane akaba aruko uyu mukozi w’Imana yagize ibihe bihagije byo guhanurira cyane abakitabiriye mu gihe cyane cyane asanzwe amenyerewe mucyo bita "Dilivrance ".

Muri iki giterane abantu bari bafite uburwayi butandukanye burimo ubuturuka ku myuka mibi ,abarozwe ,ababanaga n’ubumuga butandukanye barakize ndetse hanaboneka abantu basaga 100 bakira agakiza.


Pastor Emma Ntambara mbere yo gusengera abarwayi abanza gusobanurira abantu ko ikiruta ibindi ari uko umuntu abanza kuva mu byaha kuko Imana yiyereka umuntu bitewe n’uburyo ayizeye kandi kwizera kutarimo gukiranuka akaba ntamumaro na muto kwagirira nyirako.

Yagize ati:"Ubundi abakozi b’Imana dukwiriye kwigisha abantu kuva mu byaha kurusha kubigisha gutsimbarara ku idini runaka. Pastor Ntambara yasobanuye ko idini ryiza ari umutima w’umuntu kandi ko aho gudengera umuntu ngo akire indwara y’umubiri wabanza ukamusengera agakira ibyaha kuko iyo yejejwe ibindi byose birikora".

Iki giterane ubwo cyasozwaga hari n’abatanze ubuhamya butandukanye bemeza ko bakize indwara zikomeye nka kanseri, diyabete n’izindi.

Pastor Emma Ntambara yasoje iki giterane atangariza abantu ko itorero ry’urufatiro rwa Kristo muri iyi minsi ritari gukorera i Gasogi nkuko bisanzwe ahubwo ko amateraniro yaryo azajya abera muri iri torero rya Miracle Center i Remera uko gahunda iteye ngo kuwagatatu bakaba bazajya basenga kuva kw’isaha ya saa mbiri kugera saamunani z’amanywa(8h00-14h00).




Mama Pasiteri Grace Ntambara yyitabiriye iki gitaramo anataramira imbaga y’abitabiriye baranyurwa














Pastor Emma Ntambara muri iki giterane yafashe umwanya uhagije wo gusengera abantu imirimo y’Imana irakoreka









Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose kandi barasengerwa barahembuka babona ubwiza bw’Imana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.