Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma y’imyaka 3 abana n’ubumuga bwo kutumva, Prophete Cyuzuzo Enock yamusengeye none ubu arumva neza-Reba Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 June 2018 saa 09:38'

Prophete Cyuzuzo Enock umushumba mukuru w’itorero rya God’s Power and Healing Ministries akomeje gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza yifashishije impano ikomeye y’ubuhanuzi no gusengera abarwaye indwara zikomeye bagakira, ari no muri ubwo buryo hashize iminsi itatu asengeye umwana w’umuhungu warumaze imyaka itatu iwabo barahebye ko yazongera kumva baraburaniwe ariko nyuma yo kurambikwaho ibiganza n’uyu mukozi w’Imana uyu mwana ubu arumva byose nk’abandi bantu bazima.

Prophete Cyuzuzo Enock umushumba mukuru w’itorero rya God’s Power and Healing Ministries akomeje gukoreshwa n’Imana

Uyu mukozi w’Imana umaze imyaka 7 muri uyu murimo wo gusengera abarwayi ndetse no guhanura Imana imaze kumukoresha ibitangaza bikomeye birimo nko kuba yaragiye asengera bantu barwaye indwaraq zananiranye bakabasha gukira muri izo umuntu yavuga nk’abakize Cancer,Sida ,ibicuri ,Diabethe ,indwara zituruka ku myuka mibi nk’ibisazi ,amarozi ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zari zarabaye ibishakwe kubantu.

Hari kuwa gatanu taliki ya 15 Kamena 2018 ubwo iri torero rya God’s Power and Healing Ministries bari mumasengesho i Kibagabaga hafi y’ibitaro aho iri torero rikorera maze ubwo uyu mushumba yageraga mu mwanya wo gusengera abarwayi bamuzaniye umwana w’umuhungu warumaze imyaka itatu abana n’ubumuga bwo kutumva ,iwabo baravuje baraburaniwe.

Uyu mushumba amaze kuzanirwa uyu mwana nkuko bisanzwe yamurambitseho ibiganza ahamagara Imana nkuko bisanzwe maze imbaraga zayo ziramanuka zizibura amatwi y’umurwayi kumugaragaro ,umwana atangira kumva abamuzanye bataha bitera hejuru kugeza magingo aya uyu mwana ubu akaba yumva ntakibazo na gitoya afite.

Itorero rya God’s Power and Healing Minstries rikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko i Kibagabaga hafi y’ibitaro ,rikaba risenga buri wa gatanu kuva kw’isaha ya saa munani kugera saamoya n’igice z’umugoroba(14h00-19h30h00) no kucyumweru ku masaha nk’aya ndetse rikaba rinafite ikiganiro kitwa "Imbaraga zibohora" gitambuka kuri Radio Umucyo buri wa kane kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saa cyenda na mirongo ine n’itanu z’umugorba( 15h00-15h45).


KANDA HANO UREBE VIDEO UYU MUKOZI W’IMANA ASENGERA UYU MURWAYI AGAKIRA KUMUGARAGARO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.