Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Rugagi,Apotre Rwandamura,Pastor Emma Ntambara n’abandi bari bafunganywe bafunguwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 March 2018 saa 01:35'

Umuyobozi wa Redeemed Gospel Church Rwanda, Bishop Rugagi, yarekuwe nyuma y’iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu ntangiriro za Werurwe 2018, Polisi y’Igihugu yatangaje ko ari mu Bapasiteri bashatse kubangamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa bakoresha inama zitemewe mu bice bitandukanye.

Inkuru y’ifungurwa rya Rugagi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018; amakuru IGIHE ikesha bamwe mu nkoramutima za hafi za Bishop Rugagi ni uko akimara kurekurwa yabandikiye ubutumwa ashima Imana ko yafunguwe. Bugira buti “Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwaherukaga gutangaza ko ku wa 12 Werurwe 2018, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.

Turacyagerageza kuvugana n’Ubushinjacyaha kugira ngo tumenye neza iby’iryo rekurwa, niba na bagenzi be bafunguwe; tukanamenya n’ibyerekeye dosiye yabo Polisi yari yarabushyikirije.

Ku murongo wa telefone, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ntaritaba gusa amakuru yizewe agera ku kinyamakuru cya IYOBOKAMANA.COM aravugako aba bose uko ari 6 bari batawe muri yombi bamaze gufungurwa .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.