Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Norvège: Imana ikwiriye gushimwa kubwa Roseline Tuyishimire (La Rose) na Serge Iyamuremye-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 May 2018 saa 10:40'

Roseline Tuyishimire ukoresha izina rya La Rose mu muziki usanzwe uba mu gihugu cya Norvège yasohoye amashusho y’indirimbo ’Gushima’ yiganjemo amagambo yo gushimangira ko Imana ariyo yonyine ikwiriye gushimwa ,iyi ndirimbo akaba yarayikoranye na Serge Iyamuremye.


La Rose avuga ko Serge ari umuhanzi w’umuhanga

La Rose ni umuhanzikazi nyarwanda muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise ‘Gusigwa amavuta’, kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo ’Gushima’ yakoranye na Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda mu muziki wa Gospel.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM , La Rose yadutangarije uko iyi ndirimbo ye yishimiye kuba yayikoranye na Serge Iyamuremye. Yagize ati: "Gukora indirimbo byabereye mu Rwanda nyuma barayinyoherereza maze nshiramo amajwi yanjye mbifashijwemo n’umu producer w’inaha (Norvège) witwa T-Time pro. Ni indirimbo nakoranye na Serge kuko nabonaga ko ari umuhanga, kandi nkaba mfite gahunda yo gutegura igitaramo hano tugafatanya nawe."


La Rose yashyize hanze amashusho y’indirimbo Amashimwe yaririmbanye na Serge Iyamuremye

La Rose yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye ’Gushima’ ari yo ya mbere akoze muri 2018. Yanatangaje indi mishinga afite muri uyu mwaka. Ati: "Ariko hakaba n’indi mishinga myinshi mfite nzagenda nereka abakunzi b’indirimbo z’Imana buhoro buhoro, n’abafana banjye nzajya mbaha indirimbo nshya bitarambiranye. Nkaba nifuza ko banshigikira. (....) Hamwe no gusenga nteganya gushyira hanze album yanjye ya mbere muri uyu mwaka."

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo yo gushimangira amashimwe y’Imana nkaho baririmba bagira bati:"Uwera ni wowe ukwiriye amashimwe ,ni wowe gusa ubereye gushimwa nubwo iyo tuvuga gushima Imana bamwe babiseka abandi bakaryana inzara ariko ntibyatubuza gushima kuko hari impamvu ibidutera tukayibyinira tukayitambira "..........


Rose hamwe na Serge Iyamuremye

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.