Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Niyo waba uziko uzamara umunsi umwe mu murimo w’Imana ,ugomba kubifata nk’uzamara imyaka 100 -Musenyeri Dr Laurent Mbanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 June 2018 saa 07:56'

Musenyeri Rwaje Onesphore wayoboraga Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) asigaje iminsi itarenze itanu agashyikiriza ku mugaragaro Bwana Dr Musenyeri Laurent Mbanda watorewe kumusimbura gusa benshi bakaba bibaza impamvu hatowe Musenyeri mushya usigaje imyaka itarenze itatu ngo nawe yuzuze iyo kujya mu kiruhuko k’izabukuru maze Musenyeri Mbanda mu gusubiza iki kibazo avugako Niyo waba uziko uzamara umunsi umwe mu murimo w’Imana ,iyo uwukora ugomba kubifata nk’uzawumaramo imyaka myinshi.

Kw’italiki ya 25 Gicuransi 2018 nibwo hari habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Rwaje ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri Mbanda,icyo gihe ryabereye ku Itorero rya EAR Kibagabaga; ryitabiriwe n’abasenyeri icyenda mu bayobora Diyosezi 11 zigize EAR, abashumba b’amaparuwasi yo muri Diyosezi ya Gasabo, abafatanyabikorwa b’itorero ndetse n’inshuti n’imiryango yabo hahita hanatangazwako kuwa 10 Kamena abakrsto b’iri torero bazahurira kuri Stade ya ULK ku Gisozi mu muhango wo gushyikiriza inkoni musenyeri mushya no kumuha ububasha bwose bwo gutangira imirimo kumugaragaro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo kuwa 04 Kamena, cyari gifite intego yo gusobanura ibijyanye n’uyu munsi mukuru wo guhana ububasha hagati ya Musenyeri Rwaje Onesphore wayoboraga Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) na Musenyeri Laurent Mbanda umusimbuye kuri uyu mwanya.

Muri iki kiganiro niho abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye harimo icyabazaga impamvu itorero ryatoye Musenyeri Dr Laurent Mbanda mu gihe ubu afite imyaka 62 bivuzeko abura itatu yonyine ngo nawe ajye mu kiruhuko z’izabukuru.


AlchBishop Rwaje Onesphore asanga amategeko asobanutse neza ariyo atuma nta Bombori Bombori irangwa mw’ihanahana buyobozi muri EAR

AlchBishop Rwaje Onesphore niwe wabanje gusubiza iki kibazo aho yavuzeko amategeko agenga itorero ry’Abanglikani yemerera umuntu wese uri hagati y’imyaka 55 na 65 kuba yaba umwepiscopi wa Province y’itorero(Umuyobozi wa Anglicane) ati:" aya mategeko niyo aba yakurikijwe kandi ninacyo kidufasha gutuma mw’itorero ryacu nta Bombori Bombori ziba mu gusimburana kw’abayobozi nkuko biba ahandi kandi turagira inama andi matorero kwishyiriraho amategeko asobanutse neza ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kumenya kwikemurira ibibazo bitagombye gusakuza".

Kuruhande rwa Musenyeri Dr Laurent Mbanda wotorewe gusimbura AlchBishop Rwaje Onesphore we yasubije iki kibazo agira ati :" Ubundi mw’itorero rya EAR tugira itegeko rivugako umuntu wese ugize imyaka 65 ajya mu kiruhuko k’izabukuru bityo kuba nsigaje imyaka itatu ntibuvuzeko nzica aya mategeko kandi iyo ukora umurimo w’itorero ry’Imana ntubara igihe gito kuko kibarwa n’abantu kuko kubushobozi bw’Imana umuntu ashobora gukora mu munsi umwe ibyo abantu bakora mu gihe cy’imyaka 10.


Musenyeri Dr Laurent Mbanda wotorewe gusimbura AlchBishop Rwaje Onesphore

Uyu musenyeri yakomeje avugako iyo ukora umurimo w’itorero cyangwa umurimo uwariwo wose uwukora nkuzahaba imyaka yose niyo waba uziko uzahamara umunsi umwe ati :" Umuntu agomba gukora nkuhafite igihe kirekire kuko bituma ugira intego y’iterambere rirambye abandi bazaza bagakomerezaho nkuko nanjye ngiye gukomeza imishinga yari yarapanzwe na mugenzi AlchBishop Onesphore Rwaje ngiye gusimbura bityo ikibazo cyuko nsigaje imyaka mike ngasatira izabukuru ntampungenge giteye".

EAR imaze kuyoborwa n’Abepisikopi bakuru batatu aribo Musenyeri Augustin Nshamihigo, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini na Musenyeri Rwaje Onesphore wasimbuwe na Musenyeri Laurent Mbanda.

Musenyeri Laurent Mbanda watowe nk’Umwepisikopi wa kane azahabwa inkoni y’ubushumba yo gutangira kuyobora EAR kw’italiki ya 10 Kamena 2018 mu biroli bizabera ku Gisozi kuri Stade ya ULK kuva kw’isaha ya saambiri za mugitondo.

Amabwiriza ya EAR agena ko Umwepisikopi uyobora Itorero ku rwego rw’Igihugu anahabwa kuyobora Diyosezi ya Gasabo.


Iyubahirizwa ry’amategeko muri EAR rituma abantu bahana ubuyobozi baseka

Musenyeri Mbanda yatanze inkoni y’ubushumba bwo kuyobora EAR Diyosezi ya Shyira muri Werurwe umwaka ushize, asimburwa na Mugiraneza Samuel. Mbanda yavukiye mu Rwanda ku wa 25 Ukwakira 1954. Yaje guhunga akiri muto ahungana n’ababyeyi be bajya mu Burundi ari ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Arubatse afite umugore n’abana batatu.

EAR yageze mu Rwanda mu 1922. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Apasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.