Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musenyeri Dr Rwaje Onesphore yageneye ubutumwa bukomeye ubuyobozi bwa ADEPR n’ubuyobozi bw’Inkuru nziza n’abandi


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 June 2018 saa 08:03'

Musenyeri Dr Rwaje Onesphore usanzwe ari umushumba mukuru w’itorero ryAbanglicani mu Rwanda ubu urimo kwitegura gutangira ikiruhuko k’izabukuru yageneye ubutumwa bukomeye amadini n’amatorero akunze kubonekamo Bombori Bombori mu gusimburana k’ubuyobozi aho yababwiyeko bakwiye gushyiraho amategeko asobanutse abagenga kandi bagashaka uburyo bwo kwikemurira ibibazo bitaramenyekana mu bakristo no muri rubanda.

Ibi Musenyeri Rwaje Onesphore yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku kuwa 04 Kamena, cyari gifite intego yo gusobanura ibijyanye n’umunsi mukuru wo guhana ububasha hagati ye warusanzwe ari umuyobozi w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) na Musenyeri Laurent Mbanda ugiye kumusimbura kuri uyu mwanya.

Muri iki kiganiro niho abanyamakuru babajije Musenyeri Dr Rwaje Onesphore ibanga itorero rya EAR rikoresha kugirango abayobozi basimburane bahane ubuyobozi baseka ,nta nduru ihabonetse nk’iba muri amwe mu madini n’amatorero nka ADEPR ,Inkuru nziza n’ayandi menshi .

Mu gusibiza iki kibazo Musenyeri Dr Rwaje Onesphore yavuzeko ubundi Bombori Bombori mu madini n’amatorero ku bijyanye n’ubuyobozi ziterwa nuko uburiho ataba ashaka kuburekura cyangwa hakaba haboneka undi ubushaka imburagiye bitanyuze mu mategeko yashyizweho kandi yumvikanyweho .

Ati iwacu muri EAR :" aya mategeko niyo aba yakurikijwe kandi ninacyo kidufasha gutuma mw’itorero ryacu nta Bombori Bombori ziba mu gusimburana kw’abayobozi nkuko biba ahandi kandi turagira inama andi matorero kwishyiriraho amategeko asobanutse neza ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kumenya kwikemurira ibibazo bitagombye gusakuza".


Musenyeri Dr Rwaje Onesphore aragira inama abayobozi b’amadini n’amatorero gushyiraho amategeko ahamye abagenga

Ati:"Umuti itorero rya EAR riranduza Bombori Bombori mu kujya no kuva ku buyobozi ntakindi kitari amategeko asobanutse neza kandi buri wese akaba agomba kuyubahiriza ari nacyo menshi mu matorero abamo induru yabuze ,ikindi gutuma iwacu nta nduru ihumvikana mu gihe k’isimburana ry’abayobozi nuko dufite uburyo busobanutse bwo kwikemurira ibibazo bitarasohoka ngo bigere mu bakristo cyangwa n’abandi bitari bikwiriye kugeraho".

Uyu muyobozi yageneye ubutumwa abandi bayobozi b’amadini n’amatorero yaba abariho n’abashaka kuzajyaho hakwiriye gushyirwaho amategeko ahamye kandi asobanukiye buri wese kuburyo n’uwashaka kubyitwaramo nabi yahita agongwa n’itegeko ndetse kandi nkuko twe tubikora nabo bakwiriye gushyiraho uburyo bwiza kandi buahamye bwo kwikemurira ibibazo bitarenze gusohoka hanze ".

EAR yageze mu Rwanda mu 1922. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Apasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni.

EAR imaze kuyoborwa n’Abepisikopi bakuru batatu aribo Musenyeri Augustin Nshamihigo, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini na Musenyeri Rwaje Onesphore wasimbuwe na Musenyeri Laurent Mbanda.


Muri EAR abayobozi bashyirwaho mu buryo bwiza kandi busobanutse hagendewe ku mategeko ,aha Musenyeri Rwaje yakoraga ihererekanyabubasha na Musenyeri Mbanda watorewe kumusimbura

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.