Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu Rwanda hateraniye inama y’Abaporotesitanti igamije kwimakaza umuco w’amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 April 2018 saa 02:55'

Mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro n’indangagaciro za giporotesitanti hizihizwa imyaka 500 y’amavugurura mu karere k’ibiyaga bigari, Inama y’abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), binyujijwe mu ishami rishinzwe uburezi (BNEP) yateguye inama ihuje abaturutse mu bihugu bigize aka karere kuva tariki ya 2 kugeza kuya 7 Mata 2018.

Iyi nama ihuriyemo amashuri agera ku icumi yiganjemo ayo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru zose zibarizwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ayo mu Rwanda ndetse n’intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi. Akaba ari inama iteraniye ku Kacyiru, ku cyicaro cy’umusomyi wa Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible).


Rev.Pastor Mutabazi Samuel uhagarariye uburezi muri CEPR

Past. Mutabazi Samuel, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko intego nyamukuru z’iyi nama ari ukongera imikoranire hagati y’amashuri y’abaporotesitanti abarizwa mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko hagamijwe kwimakazwa amahoro mu bihugu bigize aka karere.

Gusangira ubunararibonye haba mu mashuri ndetse no mu muco hakiyongeraho no kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu muco wuje indangagaciro za kimuntu.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko zimwe mu ngingo ziri kuganirwaho muri iyi nama ziri kugaruka ku ndangagaciro zikwiye kuranga ishuri rya giporotesitanti ndetse n’uburezi butsura amahoro, uburenganzira bwa muntu, gukemura amakimirane, kubana n’abandi amahoro n’ibindi.

Ibi biganiro biri gutangwa n’inararibonye zitandukanye zaturutse mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo Rev. Dr Moke, Rev. Prof. Musagalusa, Rev. Prof. Ngayembako, Mme Nzanzu Marthe (RDC), Past. Nkurunziza Ernest ndetse na Past. Mugiraneza Emmanuel.

Nyuma yo kuganirizwa kunsanganyamatsiko runaka no kuyunguranaho ibitekerezo, abitabiriye iyi nama bakaba bari gususurutswa n’abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro buri bose bibanda ku muco wabo.

Abagera kuri 85 nibo bitabiriye iyi nama barimo abanyeshuri bagera kuri 50 baturutse mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hakiyongeraho abarezi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi n’abandi.


Bishop Kayinamura Samuel umuyobozi w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) niwe watangije iyi nama

Iyi nama yatangijwe ku mugaragara n’umuyobozi w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), Bishop Kayinamura Samuel ndetse nuwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Inama nk’iyi iherutse kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo I Bukavu mu Ugushyingo 2017, ikazakurikirwa n’izabera i Goma mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.









Iyi nama ihuje abahagarariye Abaporotesitanti mu bihugu byo mu biyaga bigari birimo u Rwanda ,Uburundi na Congo






Iyi nama iri kwitabirwa n’abayobozi batandukanye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.