Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Theo Bosebabireba yavuzeko kumoka kw’imbwa kutakanga aho intare zananiwe kandi ko Nyabarongo y’ibiziba itabura kwambukwa inyanja itukura yarashobotse-Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 February 2018 saa 11:07'

Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba nyuma y’ibiherutse kumubaho agahagarikwa na ADEPR, nyuma y’aho agakubitirwa muri Uganda ndetse hagatangazwa ibihuha bivuga ko yapfuye, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Sinapfuye’.

Sinapfuye, iyatwambukije inyanja itukura ntizabura kutwambutsa Nyabarongo y’ibiziba-Bosebabireba mu ndirimbo nshya-YUMVE

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye dore ko yahagaritswe na ADEPR aho bamushinja ibyaha binyuranye. Tariki 28 Mutarama 2018 Theo Bosebabireba yakubiswe n’abagizi ba nabi bamugira intere, bamukubitira mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo. Hari amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko guhagarikwa kwa Theo Bosebabireba, bishobora kuba binafitanye isano no gukubitwa kwe na cyane ko mu minsi yose yamaze mu bitaro atigeze asurwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR, nyamara icyo gihe bakaba bari mu ivugabutumwa muri Uganda.



Yarakubiswe agirwa intere,..nyuma yaho hatangajwe ibihuha ko yapfuye

Nyuma yaho hatangajwe amakuru y’ibihuhu avuga ko Theo Bosebabireba yitabye Imana aguye mu bitaro, gusa aya makuru yaje kunyomozwa n’abari bamurwaje. Kuri ubu Theo Bosebabireba yabinyujije mu ndirimbo nshya yise ’Sinapfuye’ abwira abakunzi be ko akiri muzima akoresha amagambo akomeye cyane, dore ko hari n’aho yavuze ko adashobora gusubizwa inyuma no kumoka kw’imbwa mu gihe atasubijwe inyuma n’imitontomo y’intare. Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse bitewe n’ibiherutse kumuhabo. Muri iyi ndirimbo nshya ’Sinapfuye’ ya Theo Bosebabireba humvikanamo aya magambo:

Ntabwo dutewe ubwoba nk’ibihinda nka kagoma, ntabwo dutewe ubwoba nk’ibikangisho gusa, iyatwambukije inyanja itukura ntizabura kutwambutsa Nyabarongo y’ibiziba. Abavuze ibya mbere bazavuga ni bya kabiri, Imana izakugarukaho, witinya kuko uzatabarwa.

Amenyo y’intare yaradusize, amenyo y’idubu yaradusize, imitontomo y’intare ntiyaduhagaritse none imbwa ziramoka ngo dusubire inyuma, ntibyashoboka, tuzayambuka. Naciye mu bimene by’amacuka biransiga, none muzanye iby’ibicuma ngo binyice, muri imburamukoro, mwarambitse, mwarampururije, mwaransakurije, mwarampemukiye ariko sinapfuye ndacyariho, ni ukuri sinapfuye ndacyariho,...

UMVA IYI NDIRIMBO HANO :

Inkuru ya Inyarwanda.com

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.