Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu gitaramo Sinach yafashijemo Patient Bizimana, benshi batunguwe no kukibonamo inzoga -Menya ibintu byatumye abantu bacika ururondogoro


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 April 2018 saa 05:27'

Sinach yahacanye umucyo mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana cyavugishije benshi amangambure. Ni igitaramo cyabaye kuri pasika cyarogowe n’imvura umuntu atareka kuvugako abateguye iki gitaramo birengagije nkaba ibihe by’itumba barimo n’aho igitaramo cyagombaga kubera cyane ko bari baziko hadasakaye.

Nubwo hari abirengagije imitegurirwe mibi y’iki gitaramo kubwo gukunda agafaranga bakirengagiza uwayatanze kugeza naho hari abatabonye intebe zo kwicaraho, abandi batashye bivovota bavugako bari baziko basanga amahema yateguwe yagombaga kubatwikira imvura iramutse iguye kuko bigaragara ko abateguye iki gitaramo babyirengagije nkana.

Umwe mu bumviswe n’umwanditsi w’iyi nkuru yitotomba yavugagako biteye isoni kubona umuntu atanga amafaranga ibihumbi 5000 akabura intebe yakwicaraho ikodeshwa amafaranga 200 y’u Rwanda gusa. Abandi bo bavugaga ko bari baziko bahasanga amahema yabugenewe bari bwugamemo bagakurikira iki gitaramo bemye arikobatunguwe no kwakirwa n’imvura bamwe batashye bavugako byabacumuje, ari ugukunda amafaranga ukarenza wiyibagije ubuzima bw’uwayaguhaye.


Byari biyitezweko Primus itabura kwamamazwa aho EAP iri

Umwe mu banyamakuru witabiriye iki gitaramo avugako nyuma y’ibyo yabonye yibaza koko niba Gospel yaba ari ivugabutumwa cyangwa niba yaba ari inzira yo kwishakira amafaranga.

Mu mvura n’imbeho yaseseraga kugeza ku musokoro, umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramanye n’ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cya Easter Celebration cyateguwe n’umuhanzi Patient Bizimana cyabaye tariki ya 1 Mata 2018, ku munsi nyir’izina wa Pasika, ubwo abakristo baba bibuka urupfu n’izuka bya Yesu Kristo.

Easter Celebration, ni uruhererekane rw’ibitaramo bitegurwa n’umuhanzi Patient Bizimana, kuri ubu akaba yari yateye imboni umuhanzi rurangiranwa Siach kuva muri Nijeriya ari nayo mpamvu iki gitaramo yagihaye inyito ya ”Pan African Chapter”, kandi yiteguye gukorana n’abahanzi bo hanze y’uyu mugabane mu bitaramo bitaha.

Iyi mvura isa n’itatunguye abategura iki gitaramo n’ubwo hari ubuhanuzi bwari buherutse gutambuka buvugako hahamagawe Imana ko ntamvura izagwa ubwo iki gitaramo kizaba kiba. Imvura nk’umugisha kandi ikaba umushyitsi rimwe na rimwe udateguza, isa naho ariyo yatanze ikaze kubitabiriye iki gitaramo ubwo yatangiraga kugwa abahanzi batumiwe barimo bitegura mbere yo kujya kuri ruhangwa mboni.

Abantu batangiye kugera aho igitaramo cyabereye mu Marembo ya Stade Amahoro ahagana saa munani ndetse mu mihanda y’i Remera hari urujya n’uruza rw’abacyerekezamo ndetse bamwe bafashe ibyicaro. Nubwo imvura yadobeje iki gitaramo igakura bamwe mu byicaro, abandi ikabakereza, ubwo yari igenjeje make mu masha ashyira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ntibyabujije abiganjemo abakinnyi, abavugabutumwa n’abandi batitabira iki gitaramo cyubatse amateka, nk’igitaramo kiremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Iki gitaramo cyari cyakoranyirije hamwe abakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda bayobowe na Patient Bizimana wagiteguye; Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane na Uwimana Aimé ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo ziramya Imana. Aba bahanzi bari baherekejwe n’icyamamare, Sinach uri mu bakomeye muri Afurika ari nawe wasoje igitaramo.

Sinach waririmbye imvura iri, itigeze ikwiza imishwaro abari bitabiriye iki gitaramo, aho abenshi buriye intebe ngo babashe kumwitegereza neza.

Sinach utari mushya mu matwi y’abanyarwanda kuberako yateraga indirimbo bakamwirikiza neza, yaririmbye indirimbo nyinshi yamenyekanyeho cyane zirimo “I stand amazed”, “Jesus is Alive”, ‘‘Rejoice’’, ‘‘Nothing is impossible’’, “Way maker” na ‘‘He did it again’’, biza kuba iby’agahebuzo ageze kuyiswe “I Know who I am” benshi bamumenyeho.

Patient yaririmbye indirimbo ziganjemo ubutumwa bugaruka ku gucungurwa kw’abari mu Isi bihurirana n’Umunsi wa Pasika. Yifashishije izirimo ‘‘Ni Muzima’’ ya Singiza Music n’iyitwa ‘‘Ibitambo’’ ya Dusabe Alexis. Byabaye akarusho ageze ku yitwa ‘‘Menye neza’’. Patient yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘‘Ndaje’’ mu gihe imvura yarushagaho gukaza umuriri ari nako abafite imitaka bayiyegereza nubwo bitababuzaga gutera intambwe nto bakabyina birengagije imvura yari ibari ku bitugu.

Abahanzi bafite amazina aremereye muri Gospel nibo bonyine baririmbye muri iki gitaramo

Abari bitabiriye iki gitaramo cya Easter Celebration kuva ku bato, urubyiruko n’abakuze bagaragaje kunyurwa n’indirimbo za Israel Mbonyi, umunyempano wigaruriye imitima ya benshi.

Iki gitaramo cyanditse amateka kuko usibye ubwinshi bw’imitaka yari mu kirere cy’aho cyabereye, abacyitabiriye bamaze hafi amasaha arenga atandatu bahagaze nta wicara. Ibi byatumye hari abataha banyuzwe mbese igitaramo gisozwa bagikeneye kugaburirwa iby’umwuka, abandi bataha bijujuta bavugako imvura yadoboje igitaramo.

Bimwe mu bintu byo kwibazwaho muri iki gitaramo cya “Easter Celebration, Panafrican chapter”

Kuba imvura yarogoye iki gitaramo bikwiye kubazwa nde? Imvura ubwayo si ikibazo kuko twese uziko ari umugisha, ariko nanone kwirengagiza ibihe by’imvura turimo muri iki gihe, ugategura igitaramo wishyuje, ntuzizrika ubuzima bw’uwaguhaye ayo mafaranga nabyo ntavugabutumwa ririmo, mbese ntaho bitaniye n’ubusambo, cyane ko abari bitabiriye baje babikunze, bamwe baziko bahasanga amahema aza kubafasha imvura iguye ariko siko byagenze.

Kubona abihana ariko ntibagire gikurikiranwa, ibi bigaragaza neza ko icyari kitaweho cyane kitari ivugabutumwa ahubwo hari hakenewe amafaranga aba bantu binjiye bishyuye. Bigaragaza neza uburyo uruganda rwa muzika ihimbaza Imana hamwe na hamwe rukomeje gushumangira inyota yarwo y’akamiya rwitwikiriye ivugabutumwa.

Ku bijyanye n’ibirango bya Primus byabonetse muri iki gitaramo, ibi si ibintu umuntu yakwibazaho cyane yumviseko Easter African Promoters (EAP) basanzwe bategura Primus Guma Guma Superstar baribo bafatanya bikorwa muri iki gitaramo. Gusa nk’umukristo wakwibaza icyo bisobanuye ku ivugabutumwa uyu muhanzi asanzwe akora rinyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nubwo ubwo Patient Bizimana yari mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura iki yataramo yatangajeko iki ari igitaramo kimuhuza n’abakunzi be baba abasanzwe mu nsengero n’abandi bose.

Kuba abantu baraje mu gitaramo bakamera nk’abari kumva radiyo bigatumabataha bajya kuvumba ibyabereye mu gitaramo kuri Youtube kandi bakitabiriye, ibi byo ntiwabishidikanyaho kubera uburyo iki gitaramo cyari giteguwe n’uburyo imvura yatumye abantu bakwirwa imishwaro kugeza aho igitaramo nyir’izina cyavangiwe n’ikindi gikorwa umuntu yakwita “Imurikwa ry’imitaka” yari yuzuye ikirere ngo abantu bahangane n’imvura bakurikira icyabazinduye nubwo bamwe baririmbye urwo babonye.

Iyi nkuru ishingiye ku isesengura ry’umwanditsi, nyuma yo kwitegereza no gukurikirana uko iki gitaramo cyagenze ndetse n’ibitekerezo bya bamwe mu bakitabiriye :Abategura ibitaramo nk’ibi bakaba basabwa kwita ku ntego nyamukuru yo guha agaciro ubuzima bw’abantu kugirango basohoze intego nyamukuru Yesu yadusigiye yo kuvuga ubutumwa hitabwa ku minyago yabonetse, kumenya aho igihe kigeza mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora kurogoya igitaramo ndetse no guha agaciro umukiliya twimakaza umuco wacu wo kwakirana bose na yombi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.