Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu gitaramo gikomeye korali Ukuboko kw’Iburyo yafashije abo kuri ADEPR Kacyuru gusoza neza amasengesho y’iminsi 21-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 March 2018 saa 07:15'

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Gatenga yaraye ikoze igitaramo cy’amateka cyafashje abakristo bo muri Gasabo aho yari yatumiwe na ADEPR Kacyiru mu rwego rwo gusoza igiterane cy’amasengesho y’iminsi 21 bari bamazemo iminsi.

Uru rugendo rw’iyi korali Ukuboko kw’Iburyo rwari rufite intego ebyiri muri Paruwasi ya ADEPR Kacyiru :

Iyi korali uru rugendo rwayo rwari rufite intego yambere yo kuba yari yagiye mu rwego rwo gusura umushumba wabo Bwana Rev.Karangwa Alphonse wahoze ari umushumba wa ADEPR Gatenga ubu wimuriwe muri Paruwasi ya Kacyiru naheho intego ya kabiri ikaba yarigiye mw’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo aho yataramiye abakristo baho umunsi wose n’ukuvuga mu materaniro yombi ya mugitondo ndetse na nyuma ya saa sita ahakora igitaramo cy’imbaturamugabo ,ibi byose bikaba byari mu rwego rwo kwifatanya n’abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Kacyiru gusoza amasengesho y’iminsi 21 bari bamazemo iminsi .


Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru yishimiye imigendekere y’amasengesho y’iminsi 21

Korali Ukuboko kw’Iburyo ifite abakunzi benshi muri iyi minsi kubera indirimbo zayo zururutsa imitima y’abantu yishimiwe cyane muri uru rugendo rw’ivugabutumwa yakoreye ku Kacyiru aho mu gitondo yiriwe isusurutsa abakristo bo kumudugudu w’ikicaro cya Paruwasi noneho nyuma ya saa sita imidugudu yose igize Paruwasi ya Kacyiru iraterana iyi korali ibakorera igitaramo kiryoheye ijisho.

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashima Imana cyane kuko yabanye nabo muri aya masengesho y’iminsi 21 ati:"Aya masengesho asoje kumugaragaro kuri iki cyumweru cyo kuwa 25 Werurwe 2018 ,mu by’ukuri abakristo barahembutse mu buryo bw’ijambo ry’Imana ,abandi babatizwa mu mwuka wera ndetse hanaboneka umubare mwinshi w’abantu bakiriye agakiza kandi asize ubumwe bukomeye mubakristo ba Paruwasi ya Kacyiru kuko iyi minsi twari twayigabuye imidugudu hose tukahagera.

Uyu mushumba yakomeje avugako mu rwego rwo gusoza neza aya masengesho y’iminsi 21 bari batumiye korali Ukuboko kw’iburyo yo kuri ADEPR Gatenga ngo izaze kubataramira ati "Kacyiru turi mu bihe byiza cyane kuko hari hanamaze igihe hatabera ibiterane bikomeye kubera urusaku ariko ubu turi mu byishimo kuko urusengero rwacu twamaze gushiramo Sound Prouf kuburyo ubu ntakibazo dufite nkuko mwabibonye kandi korali Ukuboko kw’Iburyo abakristo ba Kacyiru banyuzwe nayo cyane kuko yadukumbuje ijuru ,abandi basubizwamo ibyiringiro ndetse mwabonyeko hari n’abakiriye agakiza byose binyuze mu ndirimbo z’iyi Korali Ukuboko kw’Iburyo kuva mu Gatenga.






Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yakoze igitaramo cyasize amateka kuri ADEPR Kacyiru



Hanabonetse abakira agakiza





Amakorali yandi yo muri Kacyiru nka Ijwi ry’Umwami Yesu,El-Bether na Integuza nabo bifatikanije na korali Ukuboko kw’Iburyo





Abantu barafashijwe bikomeye




Iki giterane cyasojwe n’amashimwe y’abakristo

REBA KORALI UKOBOKO KW’IBURYO IRIRIMBA HANO KURI ADEPR KACYIRU:

UMVA IJAMBO RY’IMANA RYIGISHIJWE NA EV.MAFUBO ESTHER KURI IKI CYUMWERU CYAMUMA CY’AYA MASENGESHO Y’IMINSI 21 MURI ADEPR PARUWASI KACYIRU:

Umva ubuhamya bw’umubyeyi wahuriweho n’indwara z’ibyorezo bwatumye urusengero rwa ADEPR rwuzura amarira ,aha yatangaga ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye muri aya masengesho y’iminsi 21 kuri ADEPR Kacyiru:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.