Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Miss Rwanda 2018: Nta gihindutse aba bakobwa barasiga bakomanyije imitwe bamwe mu bapasiteri


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 February 2018 saa 08:16'

Muri macye hano mu Rwanda inkuru yagarutsweho n’iyubuhanuzi bwa bamwe mu bapasiteri bwavugaga uzegukana ikamba rya nyampinga 2018.

Bishop Rugagi ni umushumba akaba na nyir’itorero Redeemed Gospel Church, aherutse guhanura ko umukobwa uri muri aya marushanwa usengera mu itorero rye Umunyana Shanitah azegukana ikamba.

JPEG - 102.7 kb
Bishop Rugagi yemeza adashidikanya ko uyu mukobwa azatwara ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018, gusa agasaba abayoboke be kumutora inshuro600

Nta minsi myinshi yari ishize undi mupasiteri witwa Rev.Kayumba Fraterne nawe avuze ko yeretswe umukobwa ufite nimero 22 muri Miss Rwanda Ishimwe Noriella yegukana ikamba.

JPEG - 111.5 kb
Rev.Kayumba Fraterne yeretswe Ishimwe Noliela yambikwa ikamba

Bukeye bwaho Prophete Jean Bosco Nsabimana uzwi ku izina rya Pastor Fire, umushumba wa Patmos of Faith Church nibwo yumvikanye mu bitangazamakuru agaragaza aba bahanuye nk’abahanuye ibinyoma.

JPEG - 508.4 kb
Pastor Fire avuga ko muri aba bahanuriwe nta n’umwe uzegukana ikamba

Yagize ati " Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n’abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n’uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo). "

Niba wumva neza icyo yatangaje arasa n’uhamya ko nawe Imana yamweretse uzatwara ikamba, akaba aribyo yahereyeho avuga ko abavuzwe mbere ari ubuhanuzi bupfuye.

Iby’abapasiteri n’abakobwa bo muri Miss Rwanda byabaye agaterenzamba.

Ku ikubitiro, Bishop Rugagi niwe wumvikanye asa n’utishimiye ubuhanuzi bwa Pastor Fire.
Yagize ati " Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha party (ibirori) ariko iyo party yamutunguka mu mazuru. Amen.

Mu ijambo ritari rigufi Bishop Rugagi innocent yavuze kuri iyi ngingo, yanumvikanye ahamya ko abavuga ko ubuhanuzi bwe ari ibinyoma ari abamugiriye ishyari, ndetse bashaka no kumwuririraho ngo nabo bavugwe mu itangazamakuru.

Ese byari bikwiriye ko aba bapasiteri bijandika batya muri Miss Rwanda.

Birasa naho aba bakozi b’Imana aribo bafana b’Imena ba Miss Rwanda 2018. Ingingo itashimishije na gato bamwe mu bakunzi b’iyobokamana nyarwanda, kuko nkuko byagiye bigaragara mu bitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye banenze cyane uku guterana amagambo.

Ku rundi ruhande ariko benshi nabo bumvikanye bibaza ese ubu buhanuzi bwabo butabereye ntibyaba ari iherezo rya bamwe?


Ariko se nanone uku guterana amagambo gukomeje gutya ntibyasiga bamwe bafatanye mu mashati?

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.