Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Miss Rwanda 2018: Izina ry’Imana rikomeje gutukwa kubera bamwe mu biyita abakozi b’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 February 2018 saa 04:38'

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu masaha ya saa tatu amasaha y’ ikiganiro cy’imikino kuri City Radio, ariko icyavugwaga ni ikijyanye n’ubuhanuzi bwa Rugagi kuri nyaminga w’u Rwanda uyu mwaka.

Muri byinshi bavuze ntari buze gusubiramo byose, bumvikanye banenga abapasiteri bo muri iyi minsi, ndetse bananenga cyane benshi mu biyita abahanuzi n’abavuga indimi.

Bruno Taifa umwe muri aba banyamakuru yagize ati " Abapasiteri b’inaha, nabo sinzi ibyabo, cyera abantu bavugaga mu ndimi hariho umuntu uhita asobanura ibyo bavuze, none ubu umuntu aritora akavuga, ibintu bidasobanutse biri aho gusa."

Hari mugenzi we bari kumwe wahise avuga ko hari n’abamanukura bimwe mu binyabutabire biboneka ku rupapuro rwabugenewe ruzwi nka Tableau Periodique, ngo baravuga indimi.

Muramira Regis na we yavuze ko ibintu by’ubuhanuzi bw’ibinyoma abimenyereye kuko ngo hari aho yigeze kujya gusengera mu barokore maze ngo umupasiteri waho ahita amuhanurira umukobwa bazabana, aranamumwereka mu rusengero, gusa we yavuze ko yahise abipingira mu mutima.

Niba wumvise neza, aba ni abanyamakuru bakurikirwa n’abantu benshi, baragaragaza urwego rw’Iyobokamana rya gikristo mu Rwanda nk’iridafite ubunyangamugayo.

Bishop Rugagi, Rev Kayumba musabwe kugira icyo mukora.

Abarokore ni abana beza nkuko bijya bivugwa, ariko muri iki gihe ni beza cyane kuko bashingira ku bimenyetso bifatika.
Bishop Rugagi mu gihe waba udatanze ubusobanuro bufatika ku byanditswe mu itangazamakuru ko wahanuye none ubuhanuzi bwawe bukaba butakwereye, nta kabuza abayoboke baragushiraho nkuko nabonye batangiye kubigaragaza.
Ariko kandi urwego rw’imisengere mu Rwanda narwo ntirugaragazwa neza, ubwo urumva ko ugomba gutuma rwongera kugarurirwa icyizere. Yaba wowe ndetse n’abandi bapasiteri bose ba hano mu Rwanda.


Bishop Rugagi yifatiwe ku gahanga na bamwe mu barokore nyuma yuko ubuhanuzi bwe budasohoye.

Ahari wenda warashyengaga, uretse ko mu bintu byitiriwe Imana nta mashyengo azamo ariko niba koko wizeye ko ibyo wabibwiwe n’Imana usenge cyane iguhe ibyo kubwira abantu benshi bamaze gufata Imana y’abarokore nk’inyabinyoma.

Hanyuma uwitwa Rev Kayumba nawe yari yavuze ko yeretswe umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, gusa uyu yari yeretswe nawe ntiyabaye we, icyakora ngo yaje muri batanu ba mbere.

Uyu ni Rev Kayumba weretswe Ishimwe Noriella aba Nyampinga 2018, nawe ntibyakunze.

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, harimo benshi bifatiye ku gahanga aba bakozi b’Imana, gusa hari na bamwe bagiye bagaragaza ko na Satani ashobora kuba yariganya iby’ukuri k’ubuhanuzi kugira ngo asebye abakozi b’Imana dore ko ari cyo aharanira.


Nyampinga 2018, ni Iradukunda Liliane, igisonga cye ni Umunyana Shanitah wahanuriwe na Rugagi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.