Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Miss Rwanda 2018:Bishop Rugagi yarahiye aratsemba ko atigeze ahanura ko Umunyana Shanitah usengera iwe ariwe uzaba nyampinga 2018


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 February 2018 saa 02:42'

Iki cyumweru kirangiye mu binyamakuru bitandukanye, hagiye hacicikana inkuru zitandukanye, aho bagiye bavuga ngo Bishop Rugagi Innocent, yahanuriye umukobwa umwe mubahatanira ikamba rya Nyampinga 2018, ndetse akanamubwira ko intsinzi ari iye.

Ibi Bishop Rugagi yabigereranyije, no kutagira ubunyamwuga mubyo abantu bakora, aho umunyamakuru atinyuka agahimba ibintu, akabihimbira umuntu, aho kugira ngo abanze acukumbure, amenye neza icyo umuntu yavuze, ahubwo we, agafata ibihuha, akabitangaza ku kinyamakuru.

Ubwo yari mu materaniro y’Abacunguwe mu Rwanda ku cyumweru taliki ya 11 Gashyanare 2018 , Bishop Innocent Rugagi yahakanye ko atigeze ahanura ko Umunyana Shanitah azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018. Ati : “Hari itandukaniro ryo kwaturiraho umuntu umugisha mu byo arimo gukora, ukamubwira uti Uwiteka abane nawe, no kumubwira icyo Imana ibivugaho ari ko guhanura.


Ubwo Bishop yasengeraga Umunyana Shanitah amwaturaho umugisha n’amahirwe.

Urubuga rw’abacunguwe.org dukesha iyi nkuru rukomeza ruvugako Bishop Innocent Rugagi yakomeje avuga ko hari abantu batwara ibintu uko bitari. Yagize ati : “Iki gihugu kiracyafite abantu bafite ibibazo. Ko uriya mwana namuhamagaye imbere mubereka, nkamwaturiraho umugisha mwigeze mwumva mvuga ngo Iravuze”?

Bishop Rugagi yongeyeho ko Itorero Abacunguwe mu Rwanda risanzwe rifite ibingazamakuru nk’ Abacunguwe.org, TV7 Miracle Channel, tv7rwanda.com ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga. Nk’uko akomeza abisobanura, abanyamakuru banditse inkuru ivuga ko yahanuye ko Shanitah azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, bagombaga kubanza byibura kureba icyo ibi bitangazamakuru biba byabivuzeho.

Konti ya Youtube yanjye inyuzaho amateraniro buri gihe. Kuki uwandika atabanza kureba izi video ariko akishimira kubeshya abo abwira”? Nyuma yo kuvuga ibi, Bishop yatangaje ko yamamaje Umunyana Shanitah ku mugaragaro. Yahamagaje banner (soma bana) yakorewe uyu mukobwa arayirambura asaba abakristu nabo kumwamamaza kandi bakamushyigikira. Ati : “Noneho ndamwamamaje kumugaragaro ababyandika bazabyandike byakozwe neza. Mumwamamaze ku mamodoka yanyu, nanjye munshakire amashusho nzashyira kuri Range Rover”.


Ubwo Bishop yazamuraga icyapa imbere y’iteraniro ati: ” Mwamamaje kumugaragaro.”

Ku cyumweru giheruka tariki 04/02/2018, ubwo Bishop Rugagi yamenyeshaga Abacunguwe ko Umunyana Shanitah uhasengera ari mu marushanwa ya Nyaminga w’u Rwanda 2018, yibukije Abakristu ko bagomba kumushyigikira kuko ari umwe muri bo. Yagize ati : “Muri Kenya ni ho nabibonye, abantu barashyigikirana cyane. Kuki twe tutamushyigikira. Mujye mumutora buri munsi. Mwandike ijambo Miss 01 mwohereze kuri 7333. Mujye mwohereze ubutumwa 600 ku munsi”.

Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Ahagarariye intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.