Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya urutonde rw’abapasiteri bakize kurusha abandi kuri iyi si.


Yanditswe na     Valens Nshimiyimana
6 April 2018 saa 00:24'

N’ubwo abavugabutumwa inshingano zabo za mbere atari ugukorera amafaranga , ariko usanga hari abarenze abandi mu mitungo batunze dore ko ngo umukiranutsi azatungwa n’imirimo y’amaboko ye,uri uyu munsi iyobokamana ryifashishije urubuga naij.com ribazaniye urutonde rw’abapasteri 10 bakize kurusha abandi ku isi.

1.Bishop T. D Jakes:

Uyu bishop usanzwe ukora akazi ko kwigisha ijambo ry’Imana ,umwanditsi ndetse agakora n’amafirime ayobora idini ryitwa “The Potter’s House” ibarizwa muri Amerika n’abayoboke 30 000, rihererye mu gace ka Dallas. Bivugwako yaba afite umutungo ungana na 1700 000 000 z’amadorali y’amerika.

2.Bishop David Oyedepo:

Uyu avuka muri Nigeria, ni umwanditsi akanigisha ijambo ry’Imana, ayobora idini ryitwa “Living Faith Church World Wide”. Akaba yaragaragaye nk’umukungu mu gihugu cya Nigeria n’amafanga angana na millioni 150 z’amadorali y’Amerika, ubwato 4,n’inzu muri Amerika.

3.E A Adeboye:

Uyu mukozi wImana yagaragajwe n’ikinyamakuru NEWSWEEK nk’umukire wa mbere muri Afrika ndetse nk’umwe muri 50 bakize ku isi muri 2009,hamwe na bandi nka Barack Obama na Nicolas Sarkozy, ayoboye idini ryitwa “Redeemed Christian Church of God”.

4.Benny Hinn:

Uyu mu nya Isilayeri afite umutungo ubarirw a muri millioni 45 z’amadorali Y’amerika. Uyu akaba yaravutse 3/12/1952. Uyu kandi azwi cyane kuri tereviziyo afite ikora ibijyanye na gospel.

5.Chris Oyakhilome:

Uyu mugabo ayobora itorero ryitwa “Loveworld Ministries cg Christ Embassy”. Akaba afite umutungo ubarirwa hagati ya millioni 30-50 z’amadorali y’Amerika.

6.Creflo Dollar:

Uyu muvugabutumwa nk’uko izina rye ryitiranwa n’amadorali yarahiriwe koko kuri millioni 27 z’amadforali y’AMERIKA.

7.Kenneth Copeland:

Uyu ayobora itorero ryitwa “Kenneth Copeland Ministries”, akaba atunze ku kigero cya millioni 17 z’amadorali y’Amerika nk’uko igenzura ryakozwe muri 2011 ryabigaragaje.

8.Billy Graham:

Uyu muvugabutumwa w’umu ny’Amerika mu itorero rya “Southern Baptist evangelist” ngo atunze ku kigero cya millioni 15 z’amadorali y’Amerika.

9.Matthew Ashimolowo:

Uyu ni umunya Nigeria , ni umuyobozi wa” Kingsway International Christian Centre (KICC)” , ngo ku mwaka yinjiza 200 000 by’amadorali y’Amerika. Uyu yatangiye ari umudiakoni mu itorero rya Foursquare nyuma aza kuryiyomoraho ashinga irye.

10.Temitope Joshua:

Aturuka mu idini rya “Synagogue Church Of All Nations (SCOAN) “ n’umutungo ungana na millioni 10-15, iri torero yarishinze mu 1987, akaba kuri ubu afite abayoboke basaga 15 000.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.