Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya kandi usobanukirwe ibintu 15 biranga umuntu uriho imivumo iva kuri karande zo mu miryango-Bishop Harerimana Jean Bosco -Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 July 2018 saa 03:55'

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda akaba umukozi w’Imana umaze kuba ikimenyabose mu buhanuzi no gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye yasobanuye ibintu 15 biranga umuntu uriho imivumo yo mu miryango .

Iyi nyigisho uyu mukozi w’Imana yayitangiye mukiganiro akora ku wakabiri wa buri cyumweru kuri TV one kuva kw’isaha ya saa yine za nijro kugera satanu maze ubwo yarimo abwiriza yifashishije amagambo y’Imana yanditse mu gitabo cya Yosowa 7 :3.....6......8-10 maze asobanura ibintu 15 biranga umuntu uriho imivumo yo mu miryango aho yavuzeko kenshi bene iyi mivumo ariyo ntandaro yo kudatera imbere k’umuntu.


Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana ukomeje kubera abantu umugisha

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko abantu benshi iyo uganiriye nabo usanga bemera gusa ko habaho umugisha ariko satani akababuza kwemera ko n’umuvumo ubaho ati:" Birashoboka ko umugisha uzenguruka umuryango wose wareba ukabona abantu bose b’umuryango runaka barahirwa ,baratera imbere ariko ntidukwiriye kwirengagiza ko uko bamwe bashyikirwa n’umugisha hariho n’abandi usanga umuryango wose udahirwa mbese ushyikirwa n’ibyago gusa ,ibi byombi ari nabyo bigaragazako hariho umugisha hakabaho n’umuvumo uturuka kuri karande zo mu miryango".

Bishop Harerimana Jean Bosco muri iyi nyigisho yakomeje avugako nta kindi kivanaho imivumo ituruka mu miryango usibye guca bugufi imbere y’Imana ,ukiyeza,ugasenga Imana kandi ugakorerwa Delivrance .

USHAKA KUMENYA NO GUSOBANUKIRWA IBINTU 15 BIRANGA UMUNTU URIHO IMIVUMO ITURUKA KURI KARANDE ZO MU MIRYANGO AREBE KANDI ATEGE AMATWI IYI NYIGISHO :

Iri torero rya Zeraphath Holy Church riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco hano mu mujyi wa Kigali rikomeje kuba mu giterane cy’amasengesho yo gusana igicaniro k’Imana yatangiye kuwa gatatu taliki ya 11 kugera kucyumweru taliki ya 15 aho gitangira ku masaha ya mugitondo kugera kumugoroba .

Iri torero rikorera mu murenge wa Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha nkuko twabivuze haruguru, gahunda z’amasengesho n’amateraniro yaho biba buri wa gatatu aho birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.

USHAKA KUMENYA NO GUSOBANUKIRWA IBINTU 15 BIRANGA UMUNTU URIHO IMIVUMO ITURUKA KURI KARANDE ZO MU MIRYANGO AREBE KANDI ATEGE AMATWI IYI NYIGISHO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.